Yacuruzaga amazi ku muhanda! Ubuzima bushaririye rutahizamu Victor Osimhen yanyuzemo mbere y'uko aba icyamamare - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubuzima bushaririye rutahizamu Victor James Osimhen yanyuzemo.

Uyu mu muhungu uvuka muri Nigeria, yapfushije Mama we akiri muto cyane ni uko hashize amezi atatu Nyina apfuye ise bamwirukanye mu kazi.

Nyuma y'ibyo bibazo, Osimhen yatangiye gucuruza amazi mu mihanda ya Lagos muri Nigeria, aho ise akimara kubura Akazi byabaye ngombwa bajya kuba mu kazu gato cyane, bose hamwe ari abana 8.

We na Bana bavukana dore ko ariwe wari umuhererezi batangiye kujya bacuruza Amazi mu mihanda ya Ojota, lagos ngo barebe ko babona icyo kubabeshaho.

Papa we yashakaga ko Victor aba umuganga ntibyakunda, aho yavuye mu ishuri kuko inzozi ze zari ukazakina umupira w'amaguru.

Muri 2014 ku myaka 16 yajyanywe na Coach Amuneke mu guhitamo abazajya mu ikipe y'igihugu yabatarengeje Imyaka 17 ya Nigeria.

Mu magana yabari baje kwigaragaza muri icyo gikorwa, bahawe iminota 15 gusa, ni uko Victor Osimhen aza gutsinda ibitego bibiri muri iyo minota bahabwaga.

Ibyo birangiye, hari Umuganga wahamagaye Coach Amuneke, amusaba ko bahitamo Osimhen agahabwa amahirwe. Yaje guahamagarwa mu Ikipe Y'igihugu ya U-17 mu gikombe cy'isi 2015, yegukana ibi we n'ikipe ye ya Nigeria

• 2015 FIFA U-17 World Cup

• 2015 FIFA U-17 Golden Boot (Highest Goal Scorer)

• 2015 FIFA Silver shoe award (Second Best Player)

Amakipe y'iburayi Yatangiye Kumuhamagara

Taliki 05/01/2017 yasinyiye ikipe Ya Wolfsburg yo mubudage gusa ntibyaje kumuhira kukoo Umutoza wamuhamagaye yirukanwe na Victor agahura n'imvune mu ivi, aho bamubaze inshuro 3 zose.

Nyuma yizo mvune yagarutse iwabo muri Nigeria bi uko amaze gukira yagiye anyura mu makipe menshi nka Charlero FC yo muri Belgium akayitsindira ibitego 20 mumikino 36, ahava yerekeza muri Lille yo mu Bufaransa aho yatsinze ibitego 18 maze abafana batangira kumukunda.

Abataliyani baturutse i Naples baje kumushaka aho biyemeje kumusinyisha kuri millioni 96 z'amadorali ubwo nukuvuga asaga 107,391,648,000 Rwf.

Muminsi mike ishize yafashije ikipe ye ya Naples mu Butaliyani kwegukana Igikombe cya Shampiyona baherukaga mu myaka 33 ishize.

Ubu niwe munyafurika watsinze ibitego byinshi muri Season imwe muri Serie A akuyeho agahigo ka Samuel Eto's.



Source : https://yegob.rw/yacuruzaga-amazi-ku-muhanda-ubuzima-bushaririye-rutahizamu-victor-osimhen-yanyuzemo-mbere-yuko-aba-icyamamare/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)