Yageze i Kigali yakirwa nk'intwari, budakeye kabiri aba 'igicibwa': Muammar Ghaddafi mu maso y'u Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muammar Gaddafi wayoboye Libya imyaka isaga 40, yageze mu Rwanda yakirwa nk'umwami. Ni uruzinduko rwasize amateka atazibagirana ariko ikigarukwaho cyane ni ijambo yavuze ryasize amateka mabi hagati y'u Rwanda n'iyari Zaïre nyuma yo kwita Mobutu Sese Seko wayiyoboraga umuboyi w'abazungu.

Uyu mugabo buri wese amufata ukwe agendeye ku mateka ye azi. Bamwe bamuzi nk'intwari ya Afurika, abandi bakamufata nk'umwirasi n'umusazi wayoboresheje igitugu kugeza aroshye igihugu mu manga y'intambara z'urudaca zikomeje kugishegesha.

Mu ruzinduko rwe mu Rwanda rwatangiye kuwa 16 Gicurasi 1985, Col Muammar Gaddafi yahageze avuye i Burundi yakirwa ku kibuga cy'indege na General Major Habyarimana Juvenal wari Perezida w'u Rwanda. Muri icyo gihe umubano w'u Rwanda na Libya wari nta makemwa, abaperezida bombi bashimirana ibikorwa bagezeho.

Ibi bishimangirwa no kuba umunsi yari bugere i Kigali, amashuri yose yarafunze, ku muhanda uva ku kibuga cy'indege abaturage ari benshi, bose bashikiye kureba umugabo wafatwaga nka Perezida wa mbere ukize muri Afurika.

Abasirikare b'u Rwanda bamugenderaga kure, arinzwe cyane n'abasirikare be kabuhariwe, abakobwa bivugwa ko babaga ari 'amasugi', nubwo nyuma haje gusohoka raporo zivuga ko yajyaga abafata ku ngufu.

Gaddafi yamaze iminsi ibiri mu Rwanda, ku munsi wa nyuma asura ikigo cyamwitiriwe i Nyamirambo kirimo umusigiti n'ikigo cy'amashuri cya ESSI Nyamirambo.

Mu kujya i Nyamirambo, ngo abagore b'Abayisilamukazi bari bamusasiye amakanga [ibitenge] mu muhanda, abantu ari uruvunganzoka ku nkengero z'umuhanda basabwe kuza kureba uwo muntu wafatwaga nk'umwami muri Afurika.

Ku butegetsi bwa Col Muammar Gaddafi hakozwe ishoramari rikomeye mu Rwanda ririmo na Hotel Umubano Leta ya Libya yari ifitemo imigabane ingana na 60% naho Leta y'u Rwanda ikagiramo 40%, hotel yari mu maboko ya Sosiyete ya SOPROTEL.

Umwaka ushize nibwo byatangajwe ko Umubano Hotel yamaze kwegukanwa n'ikigo cy'ishoramari mu by'amahoteli cya Kasada Group, ikazahindurirwa izina ikitwa Mövenpick Hotel ndetse igashyirwa ku rwego mpuzamahanga. Biteganyijwe ko imirimo yose yo kuyivugurura izarangira mu 2025 ari nabwo iyi hoteli izongera gufungura imiryango.

Nyuma yo kuva mu Rwanda mu 1985, Col Gaddafi yateye inkunga iyubakwa ry'umuhanda uva Kimisagara werekeza ku ishuli ryamwitiriwe. Libya kandi yari ifite imigabane mu ruganda rwakoraga inkweto n'ibikomoka ku ruzwi nka Sodeparar.

Uko uwari Umwami yahindutse igicibwa

Col Muammar Gaddafi yamaze imyaka myinshi afite ijambo mu bakuru b'ibihugu bya Afurika, agaragaza gukunda uyu mugabane no guharanira ko wigira. Gusa bivugwa ko yashakaga kuzawuyobora ariko akagira imyitwarire benshi batashimaga.

Uyu mugabo wari warigaruriye umutima w'ubutegetsi bwa General Major Habyarimana, byamuhindukiyeho nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo hajyagaho ubuyobozi bushya agatangira kubana n'u Rwanda yikandagira.

Muri Kanama 2017, Perezida Kagame yabwiye Finacial Times ibyerekeye umubano mubi wari hagati ye na Col Muammar Gaddafi n'uburyo yari umuntu mubi.

Yagize ati 'Colonel Gaddafi yari umuntu mubi. Njye nakundaga gushwana nawe kurusha undi muntu uwo ariwe wese.'

Aho niho umunyamakuru yamubajije ikintu bakunze gupfa, cyatumye uko gushwana kwa hato na hato kubaho.

Perezida Kagame yagize ati 'Ni uko yifuzaga kugaragara nk'umwami wa Afurika ubundi agategeka abandi ababwira ibyo bagomba gukora. Hari ubwo numvaga kubyihanganira binaniye.'

Hari umunsi Perezida Kagame na Gaddafi bigeze gushwana, Gaddafi amutunga intoki Perezida Kagame amuha gasopo. Ati 'Na rimwe, na rimwe, ntuzongere kuntunga urutoki umbwira ibintu nk'ibyo.'

Perezida Kagame yagaragaje uko hari ubwo Gaddafi yajyaga amwita umukozi w'ibihugu bikomeye ku Isi, inshuti y'Abanyamerika n'Abongereza, ibihugu bitacanaga uwaka na Gaddafi.

Yakomeje agira ati 'Naramubwiye, njyewe uko nteye, mu buzima bwanjye, uko nakuze, ntabwo njya nifuza kuba umugaragu w'undi muntu, bivuze ngo urakorera mu nyungu ze, ntabwo uri kwikorera.'

Gushaka guhaka u Rwanda no kurufata nk'akarima ke, Col Gaddafi yari yarabitangiye kera. Mu 1999, Ambasaderi Prof Joseph Nsengimana yavuze uburyo uwari Perezida w'u Rwanda yagiye mu birori muri Libya, we n'itsinda ryamuherekeje bagategwa utwuma dufata amajwi mu byumba bararagamo.

Amb. Nsengimana yigeze kubwira IGIHE ati 'Yaje (Gaddafi) no kudusura muri iyo nzu. Umunsi wo gutaha basubiyeyo kureba muri iyo nzu ibyo bari bibagiriwe mu nzu basanga bari gushwanyaguza intebe bakuramo utwuma dufata amajwi. Rero ikintu nk'icyo kikwereka uwo yari we.'

Urwego rushinzwe ubutasi rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika (CIA), ku wa 17 Mutarama 2017 rwashyize ahagaragara inyandiko 930.000 zigizwe n'amapaji miliyoni 12 zari zaragizwe ibanga; zirimo nyinshi zireba u Rwanda n'ibihugu bitandukanye bya Afurika.

Kuba Gaddafi yarashakaga ko ibyo avuze ari byo abandi bakurikiza, ni umurongo atigeze yumvikanaho na gato na Perezida Kagame, ukunda kuvuga ko 'ntawe ukwiye kugenera abanyarwanda uko babaho'.

Gaddafi mu gutera gerenade i Kigali

Col Gaddafi watewe ikirungurira no kuba ubutegetsi mu Rwanda bwarahindutse, yakomeje guhekenya amenyo no guhonda agatoki ku kandi ari nako acura imigambi mibisha yo guteza akaduruvayo mu gihugu.

Igihamya simusiga ni uko mu 2010, Polisi y'u Rwanda yatahuye ko hari intwaro muri Ambasade ya Libya mu Rwanda zashoboraga kwifashishwa mu bikorwa bimwe na bimwe byo gutera ama-grenade mu Mujyi wa Kigali.

Umwe mu bakozi b'iyi Ambasade yatanze aya makuru, maze Polisi ikoze iperereza izisanga muri iyo nyubako.

Ubwirasi no gushaka gucamo abanyafurika ibice kwa Gaddafi, kugaragara ubwo yigeze kujya i Addis Abeba ku cyicaro cy'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU), agasanga abadipolomate bahaba batabayeho neza akiyemeza kubafasha ariko icyicaro cya AU kikimukira mu Mujyi wa Sirte muri Libya.

Ibi ubwabyo byari uguteranya abanyafurika. Hari n'ibihugu yategekaga ibyo bigomba gukora, byaba bitumviye agahirika ubutegetsi nko muri Tchad.

Amakuru yigeze gutangazwa na CIA, ni uko nko muri Sudani, Gaddafi yari afite umugambi wo kwinjiza i Khartoum itsinda ry'abagize umutwe w'iterabwoba no gushyigikira umugambi wari warabaye mu 1975 na 1976 wo guhirika ubutegetsi.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu byashyigikiye umugambi w'Akanama gashinzwe amahoro ka Loni wo gukora ibishoboka byose muri Libya hakagaruka amahoro, igikorwa cyari gishyigikiwe n'ibihugu birimo u Bufaransa, u Bwongereza na Qatar cyaje gusiga Gaddafi yishwe.

Muammar Ghaddafi yamaze igihe kinini afatwa nk'intwari ya Afurika ariko mu maso y'u Rwanda si ko bimeze



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yageze-i-kigali-yakirwa-nk-intwari-budakeye-kabiri-aba-igicibwa-muammar

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)