Yahinduye amazina! Ross Kana yinjiye muri 1:5... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu muhanzi wari usanzwe yitwa Rubangura David azumvikana mu ndirimbo 'Fou de Toi' yahuriyemo na Bruce Melodie na Producer Element. Ku rubuga rwa Spotify iyi ndirimbo yamaze kugeraho.

Biteganyijwe ko iyi ndirimbo yitsa ku rukundo izajya hanze kuri uyu wa Gatanu tariki 26 Gicurasi 2023, ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. Iyi ndirimbo aba bahanzi bombi bamaze igihe bayiteguza abakunzi babo.

Iri mu rurimi rw'Igifaransa, Ikinyarwanda ndetse n'Icyongereza. Muri iyi ndirimbo, hari aho Bruce Melodie aririmba agira ati 'Uko uteye n'uko usa, birangaragura…Amaso yanjye ni wowe areba, urukundo wampaye rumara kwifuza, kandi sinicuza…'

Ross Kana witegura kwinjira mu 1:55 am yahoze yitwa Rubangura David, mu ntangiriro za 2021 yafashijwe n'umunyamakuru Irene Murindahabi gushyira hanze indirimbo ya mbere 'Selection' nyuma imikoranire iranga.

Mu 2022, uyu musore yakoze indi ndirimbo 'Inana' ayishyira hanze mbere y'uko Chriss Eazy asohora iyo byitiranwa. Kugeza ubu indirimbo ya mbere iri kuri MIE, indi yamaze kuyisiba ku muyoboro we wa Youtube.'

Umwe mu bakora muri 1:55 am yabwiye InyaRwanda ko ibiganiro byinjiza Ross Kana muri iyi Label byamaze kurangira, igisigaye ari ukubitangaza. Ati 'Ibiganiro bigeze kure, ariko muri rusange amasezerano ari hafi gushyirwaho umukono.'

Mu minsi ibiri ishize, Label ya 1:55 am yanditse ahatangirwa ibitekerezo baha ikaze Ross Kana, bagira bati 'Ikaze mu rugo Ross Kana.'

Coach Gael uri mu biruhuko muri Leta Zunze Ubumwe z'Amerika muri iki gihe, yifashishije imbuga nkoranyambaga ze yatangaje ko ahaye ikaze uyu muhanzi werekanye impano idashidikanywaho mu ndirimbo zirimo 'Selection' na 'Inana'.

Ross Kana yize gucuranga ibyuma bitandukanye birimo Piano, Acoustic, guitar, Drums n'ibindi bitewe n'uko yumvaga umuziki ari ubuzima. Mu 2021, yabwiye InyaRwanda ko yinjiye mu muziki afite intego yo kuba umuhanzi w'umumaro ku banyarwanda biciye mu ndirimbo zinezaza, zihugura kandi zigisha.

Icyo gihe uyu musore yavugaga ko afite umujyanama witwa Cindy de Jong ufite ubwenegihugu bwa Hollande, kandi bari bafitanye amasezerano y'imyaka itatu. Bahuye bigizwemo uruhare na M Irene wamufashaga mu muziki.

Indirimbo za mbere ebyiri yashyize hanze zari mu mazina ya Rubangura David, ariko kuri ubu yamaze gufata icyemezo cyo guhindura amazina yitwa Ross Kana. Â Ã‚ 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129720/yahinduye-amazina-ross-kana-yinjiye-muri-155-am-ibarizwamo-bruce-melodie-129720.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)