Yamenye ko adakwiye guheranwa n'agahinda, Platini yagaragaye ari gususurutsa abafana be atitaye ku mihangayiko yisi(AMAFOTO) - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yamenye ko adakwiye guheranwa n'agahinda, Platini yagaragaye ari gususurutsa abafana be atitaye ku mihangayiko yisi(AMAFOTO)

Ku wa Gatanu tariki 5 Gicurasi 2023 nibwo aba banyeshuri bahuriye mu kigo cya GS Catholic Nyamata harimo n'abavuye muri APEBU Nyamata, bakimara kwigishwa ibijyanye no kwirinda SIDA bahawe n'ibitabo mfashanyigisho bibafasha kumenya byinshi kuri iki cyorezo ndetse banataramirwa n'umuhanzi Platini.

Mu bukanguramba bwaberaga i Bugesera Ubwo Platini yageraga ku rubyiniro yakiriwe neza n'aba banyeshuri maze atangira kubaririmbira zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe na benshi zirimo nka 'Veronika', 'Atansiyo', 'Ntabirenze' yafatanije na Knowless', 'Shumuleta n'izindi'.

Platini kandi yanahaye impanuro abana b'abakobwa ko bakwiriye kujya bamaganira kure ababashukisha uduhenda bana bagamije kubashora mu busambanyi.



Source : https://yegob.rw/yamenye-ko-adakwiye-guheranwa-nagahinda-platini-yagaragaye-ari-gususurutsa-abafana-be-atitaye-ku-mihangayiko-yisiamafoto/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)