Yamutaye ibishanga kandi ari inshuti kuva mu busore! Umuraperi Amag The Black yacunze Bruce Melodie nta mwanya afite, ahita umusiba mu 'Ibishingwe' - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuraperi Amag The Black yavuze ukuntu yasinye umuhanzi Bruce Melody kuri Alubumu  nshya agiye gushyira hanze vuba aha, akaba yarayise 'Ibishingwe.'

Mu kiganiro Amag The Black yagiranye na IGIHE yakomoje ku mpamvu yasibye Bruce Melodie kuri album ye nshya yitegura gusohora mu mezi make ari imbere akamusimbuza Real Roddy, umusore mushya ari kugerageza kuzamura muri muzika.

Uyu muraperi yagize ati 'Ngiye gusohora album yanjye ya gatanu nise 'Ibishingwe' mu minsi iri imbere. Nifuza kuyishyira hanze ku munsi wanjye w'amavuko.''

Yasobanuye ko kuri iyi album hazagaragaraho abahanzi batandukanye barimo Yago, Roddy na Yampano.

Ama G The Black yagaragaje ko mu bahanzi bakoranye, yasibyeho Bruce Melodie. Ati 'Ntabwo nzategereza ko Bruce Melodie abona umwanya kugira ngo nsohore indirimbo nshya. Namusibye kuko atari ahari.'



Source : https://yegob.rw/yamutaye-ibishanga-kandi-ari-inshuti-kuva-mu-busore-umuraperi-amag-the-black-yacunze-bruce-melodie-nta-mwanya-afite-ahita-umusiba-mu-ibishingwe/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)