Kuri uyu wa Kabiri tariki 2 Gicurasi 2023, mu karere ka Nyarugenge mu murenge wa Gitega, umukobwa usanzwe ukora uburaya, yaserereye n'umuganga gakondo bapfa ko yamuhaye amafaranga amuhangika imiti amubeshya ko izamufasha gusubirana ubusugi bwe mu gihe gito.
Amakuru avuga ko iyo nkumi yaje kumwishyura amafaranga ibihumbi 10Frw ihita ijya gukoresha iyo miti bavugana ko nibikunda azamuzanira andi ibihumbi 40Frw, ariko ntibyagize icyo bitanga biba ngombwa ko igaruka gushakisha uwo muganga gakondo kugira ngo ayisubize amafaranga yayo.
Akimubona ibintu byaje kuzamba kugeraho ubwo bafatanye mu mashati nyuma y'uko uwo muvuzi bamwe bitaga umutekamutwe ashatse kwanga gusubiza iyo nkumi ibyo bihumbi 10.