Yavugaga atari yabona! Umuhanzi Harmonize yatitijwe n'umurengera w'amafaranga yaciwe ubwo yihaga gukorera muri Amerika - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi Harmonize yatitijwe n'umurengera w'amafaranga yaciwe ubwo yihaga gukorera muri Amerika.

Umuhanzi Harmonize uri mu bahetse umuziki w'Akarere k'Afurika y'Uburasirazuba, yatewe ubwoba n'igiciro cyo gufata no gutunganyiriza amashusho y'indirimbo.

Konde Boy abinyujije kuri Instagram yavuze ko ari ubwa mbere yari aciwe amafaranga angana atyo, ibintu bigaragaza ko igiciro gikubye inshuro nyinshi icyo muri aka Karere akoreramo umuziki.

Ati'Ni ubwa mbere nshoye miliyoni zirenga 160frw, [Angana n'ibihumbi $150] ku mashusho y'indirimbo '

Harmonize atangaje ibi nyuma yo gutambutsa amashusho atandukanye ku mbuga nkoranyambaga ari mu ifatwa ry'amashusho y'indirimbo yakoranye n'umuhanzikazi Spice wo muri Jamaica yitwa 'Miss Bantu, iri kuri alubumu aherutse gusohora yise 'Made for us'

Uyu muhanzi ari gufatira amashusho y'indirimbo muri LetaZunze Ubumwe z'Amerika nyuma y'iminsi mike yerekejeyo muri gahunda z'ibitaramo bizenguruka isi yise 'Single Boy world Tour'



Source : https://yegob.rw/yavugaga-atari-yabona-umuhanzi-harmonize-yatitijwe-numurengera-wamafaranga-yaciwe-ubwo-yihaga-gukorera-muri-amerika/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)