Yoo! Man Martin yavuze igikorwa cyuzuyemo ubumuntu yakorewe n'umukozi w'Imana pasteur Rutayisire ubwo yari afite imyaka 11 yonyine - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Yoo! Man Martin yavuze igikorwa cyuzuyemo ubumuntu yakorewe n'umukozi w'Imana pasteur Rutayisire ubwo yari afite imyaka 11 yonyine

Mani Martin yavuze ko agifite ku mutima Dr Antoine Rutayisire, umukozi w'Imana wamufashije gukora kasete ze ebyiri za mbere yasohoye afite imyaka 11 y'amavuko.

Igitekerezo cyo gufata amajwi y'indirimbo ze, Mani Martin, ahamya ko cyaturutse ku kuba ku rusengero rwabo hari studio yabikoraga.

Icyakora nubwo ku rusengero hari studio, gukora kasete z'indirimbo yashakaga gufatira amajwi byari kumusaba ibihumbi 105 Fw atari afite.

Mani Martin ahamya ko nyuma yo kuririmbira Dr Antoine Rutayisire wari ufite ikigo cyafashaga abana, yaje kumwemerera ubufasha amwishyurira ibihumbi 105 Frw.

Ibyo Mani Martin yabikomojeho ubwo yongeraga kwibutsa abantu ko hari indi Album nshya agiye gushyira hanze nyuma yiyo aheruka gukora akayita 'Afro' ahagana muri 2017.

'Nomade' ni Album nshya igizwe n'indirimbo umunani zirimo izo yafatanyije n'abahanzi batandukanye barimo Soul Bang's ufite izina rikomeye muri Guinée Conakry, wanegukanye Igihembo Prix découvertes RFI mu 2016 na Bill Ruzima.



Source : https://yegob.rw/yoo-man-martin-yavuze-igikorwa-cyuzuyemo-ubumuntu-yakorewe-numukozi-wimana-pasteur-rutayisire-ubwo-yari-afite-imyaka-11-yonyine/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)