Zari Hassan yakoze ubukwe na Shakib Lutaaya bubera mu muhezo dore ko hatumiwemo abantu mbarwa. Yavuze ko umugabo we yamuhaye Quran nk'inkwano ubwo bari mu muhango w'idini ya Isilamu (Muslim wedding).
Zari Hassan w'abana bane yashakanye n'umusore ukiri muto utari wabyaraho na rimwe. Uyu mugore akigera muri Tanzania, yabajijwe n'abanyamakuru uko ubuzima bwe bwifashe.Â
Sqoop.co.ug yanditseko Zari w'imyaka 42 aguwe neza n'urushako kandi yifuza gukomeza ukwemera kwe ku idini ya Isilamu. Ni nayo mpamvu yamusabye ko yamukwa igitabo gitagatifu (Quran).
Yagize ati: 'Natunze ibintu byose nifuzaga kugeraho muri ubu buzima. Imana yampaye ubuzima bwiza. Abana banjye bameze neza. Ubucuruzi bwanjye buragenda'.Â
Yarengejeho ko 'Jye nasabye umugabo wanjye Quran kubera ko ndashaka kongera ukwemera kwanjye. Ni byo ndi umuyisilamu ariko byaramutunguye ubwo nabimubwiraga'.
Amahitamo ya Zari yo gusaba Quaran nk'inkwano no kongera ukwemera kwe byakuruye impaka ku mbuga nkoranyambaga ku buryo benshi mu bamukurikira batiyumvishaga ukuntu adafite Quran kandi ari umusilamu.
Umuhango ukorwa mu idini ya Isilamu uzwi nka Mahr habaho kumvikana hagati y'umugore n'umugabo cyangwa se umusore n'umukobwa. Muri uyu muhango umusore agenera impano umukobwa.
Zari Hassan yabonye izuba ku itariki 23 Nzeri mu 1980. Ni umubyeyi w'abana bane barimo babiri yabyaranye na Diamond Platnumz n'abandi babiri yabyaranye n'uwahoze ari umugabo we Ivan Semwanga.
Umutungo wa Zari ubarirwa mu mafaranga y'u Rwanda asaga Miliyali 8.8 (Miliyoni $8.8). Ubu butunzi abukesha umugabo we wamusigiye amazu, ubucuruzi n'ibindi. Zari afite hoteli y'inyenyeri eshanu iri mu murwa mukuru wa Uganda, Kampala. Afite amashuri yigenga ahitwa Brooklyn.
Mbere y'uko Ivan Semwanga atabaruka, yari afite sosiyete ikora ibijyanye n'ubwubatsi, ikaba yari mu za mbere muri Afurika y'Epfo. Yatabarurse ku itariki 25 Gicurasi mu 2017 asigira Zari Hassan ubutunzi bwose.
Zari yashyingiranwe na Ivan mu 2011 batandukana mu 2013. Zari na Diamond Platnumz bafite ikiganiro gitambuka kuri Netflix kikaba kibinjiriza agatubutse. Zari yakoze umuziki dore ko afite indirimbo: Oliwange, Hotter Than Them n'indi yitwa In Love With The Dance Floor.
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/129908/zari-hassan-yahishuye-impano-yahawe-nkinkwano-129908.html