Zari Hassan yihenuye ku bagabo babyaranye, ashimagiza Shakib Lutaaya #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuherwekazi w'umugande, Zari Hassan yatunguye benshi ahamya ko Shakib Lutaaya ari we mugabo bashyingiranywe abandi ari ukubyarana gusa.

Uyu mugore w'abana 5, ntawutari uzi ko nubwo yabyaranye na Diamond abana 2 ariko batigeze bakora ubukwe.

Gusa yatunguranye avuga ko ari ubwa mbere akoze ubukwe kuko Ivan Semwanga abantu bari bazi ko bakoze ubukwe 2001 bagatandukana 2013 bamaze kubyarana abana 3 b'abahungu atamubara nk'umugabo bakoze ubukwe.

Avuga ko Semwanga icyo yakoze ari ukujya kumusaba no gukwa ariko ubukwe bwa nyabwo bwamunaniye.

Aha niho ahera avuga ko yashyingiwe rimwe gusa, ashyingiranwa na Shakib Lutaaya baheruka gukora ubukwe nk'uko yabitangarije ibinyamakuru byo muri Uganda.

Ati "sinigize nkora ubukwe...Shakib ni we mugabo wanjye wa mbere, ndumva meze neza kuba umugore we."

"Habayeho gusaba kwa se w'abana banjye ariko sinigeze nkora ubukwe. Lutaaya ni we musore wanyambitse impeta ku mugaragaro. Nkunda umugabo wanjye, aratuje kandi aratandukanye. Ni byiza kuba umugore we."

Zari w'imyaka 42 na Shakib w'imyaka 30 nyuma y'igihe kitari kinini bakundana, mu kwezi gushize nibwo bakoze ubukwe, basezerana imbere y'idini ya Islam muri Afurika y'Epfo.

Zari Hassan avuga ko yakoze ubukwe rimwe gusa



Source : http://isimbi.rw/imyidagaduro/article/zari-hassan-yihenuye-ku-bagabo-babyaranye-ashimagiza-shakib-lutaaya

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)