Zimbabwe yatangaje ko kuya 23 kanama ariyo tariki ntaregwa bazatora (...) - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni itariki yazamuye ukwivumbura kw'abatavuga rumwe n'ubutegetsi bo mu ishyaka rya CCC (Citizens Coalition for Change) bari gusaba ko habaho igenzura kuri lisiti z'abakandida, kuko bamwe mubo batanze batayiriho ku mpamvu zitazwi.

Ikindi ngo n'abaturage bashyizwe ku rupapuro rw'itora ariko bakisanga bazajya gutorera ku birometero byinshi ugereranije n'aho batuye, abatavuga rumwe n'ubutegetsi bakabibona nko kubananiza no kurushya abo babona ko nta majwi bazabakuraho.

Icyakora urwego rushinzwe itora muri iki gihugu rwavuze ko ibibazo byose bizakemurwa n'igenzura rigiye gukorwa kuri liste z'itora vuba aha.

Si abatavuga rumwe n'ubutegetsi gusa bashinja leta gushaka gukora uburiganya mu matora, na America ya byinjiyemo aho yakanguriye abenegihugu kwizera neza ko ibyo batoye byahawe agaciro.

Ayo magambo yatumye Ambasaderi wa America muri Zimbabwe atumizwa ngo asobanure iby'ayo magambo yanyujijwe kuri murandasi bo bafata nko kugumura rubanda.

Amerika ihagaze ku magambo yayo, yari yashishikarije Abanyazimbabwe "kureba niba ijwi rybo ryumvikana cyangwa rihabwa agaciro mu matura ari hafi aha.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/zimbabwe-yatangaje-ko-kuya-23-kanama-ariyo-tariki-ntaregwa-bazatora-perezida

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)