Zimwe mu ngomero z'amashanyarazi n'inganda z'amazi zongeye gukora nyuma yo gushegeshwa n'ibiza - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Urugomero rw'amashyanyarazi rwa Gisenyi rrutanga agera kuri megawati 1,7 ni rumwe mu zangijwe n'imyuzure yakomotse ku Mugezi wa Sebeya mu Karere ka Rubavu.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, abakozi bari bahugiye mu bikorwa byo gukura imyanda n'isayo muri uru ruganda nk'uko inkuru ya Newtimes ibivuga.

Ubuyobozi bw'uru ruganda rwavuze ko rwahagaze gukora ku wa 3 Gicurasi bikaba ari ko byari bikimeze ariko ko bari bafite icyizere mu gihe cya vuba.

Uruganda rutunganya amazi rwa Gihira mu Karere ka Rubavu n'urwa Nzove rutanga amazi mu Mujyi wa Kigali no mu nkengero zawo zo zongeye gukora.

Umuyobozi mu KIgo cy'Igihugu gishinzwe amazi, isuku n'isukura, WASAC, yavuze ko izo nganda zikora nubwo amazi ataragera mu miyoboro yose.

Uruganda rwa Nzove rutanga metero kibe ibihumbi 60 ku munsi mu gihe urwa Gihira rukura amazi mu mugezi wa Sebeya rutanga metero kibe ibihumbi 23 mu mirenge ya Gisenyi, Rubavu na Nyamyumba. Nyamara ruhomba miliyoni 20 Frw buri uko haguye imvura nyinshi.

WASAC yavuze ko inganda z'amazi za Kanyabusage na Nyabahanga zo mu Karere ka Karongi na zo zangiritse zitarabasha kongera gukora.

Urugomero rwa Gisenyi rwahagaritse ibikorwa nyuma yo kwangizwa n'ibiza/Ifoto ya Newtimes



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zimwe-mu-ngomero-z-amashanyarazi-n-inganda-z-amazi-zongeye-gukora-nyuma-yo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)