Abagororerwa iwawa bafatiwe ingamba zikarishye
Ku munsi wo Kuwa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 nibwo Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, yabwiye abagororerwa mu Kigo Ngororamuco cya i Iwawa ko bagiye kujya basinya amasezerano yo kudasubira mu byaha mbere yo gutaha, ababurira ko uzajya abisubiramo azajya ahanwa by'intangarugero.
Col (Rtd) Ruhunga ari kumwe n'Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe igororamuco (NRS), Mufulukye Fred, basuye abagororerwa i Iwawa muri gahunda yo gukumira ibyaha bitaraba.
Ni igikorwa kibaye mu gihe hashize imyaka 13 Leta y'u Rwanda ishyizeho gahunda yo kugororera mu bigo ngororamuco, abafite imyitwarire ibangamiye umuryango nyarwanda irimo n'igize ibyaha.
Mu mezi ane ashize nibwo i wawa hatangiye kugororerwa icyiciro cya 24 kigizwe n'abasore n'abagabo 5190. Kuva mu cyiciro cya 23 NRS yashyizeho uburyo bwo kujyana ababyeyi i Iwawa kugira ngo baganirize abagororerwayo bizabafashe kutabishisha igihe bazaba batashye.
Source : https://yegob.rw/abagororerwa-iwawa-bafatiwe-ingamba-zikarishye/