Abakinnyi ba Rayon Sports bari mu rugendo bifasha baterana ibupfunsi n'inshyi zimeze nk'inkuba bisaba imbaraga z'umurengera kugira ngo babakize
Abakinnyi ba Rayon Sports barimo Raphael Osaluwe na Paul Were bashyamiranye kugeza bafatanye mu mashati ubwo bari bageze mu Karere ka Nyanza.
Ibi byabaye ubwo bari bari mu rugendo rwerekeza i Huye aho bazakinira umukino wa nyuma w'Igikombe cy'Amahoro bazahuramo na Apr Fc.
Abakinnyi bemeye kwerekeza i Huye bageze i Nyanza habaho gushyamirana, kwanavuyemo imirwano hagati y'Umunya-Kenya, Paul Were n'Umunya-Nigeria, Raphael Osaluwe.
Iyi mirwano yavutse ubwo imodoka itwaye Rayon Sports yageraga aho abagenzi benshi bakora ingendo mu Majyepfo bafatira amafunguro n'ibyo kunywa, hazwi nko kwa 'Hadji', ikahahagarara kugira ngo abakinnyi bafate akantu.
Ikinyamakuru IGIHE yavuze ko Osaluwe yanze kujya gufata amafunguro nk'abandi asigara mu modoka. Mu gihe yari mu modoka ni bwo Paul Were, yamushotoye amucyurira ku birebana no kubura amafaranga yo kurya.
Osaluwe yasohotse mu modoka asingira Were amukubita urushyi, intambara irota ubwo.
Bagenzi babo barimo Ndekwe Félix bagerageje kubakiza, kugira ngo imodoka ihaguruke igende ariko Osaluwe akomeza gutukana na bagenzi be mu modoka.