Abahekuye igihugu ntako batagize ariko Nyagasani si umuswa - Umunyamabanga wa APR FC wifatanyije na Online Fan Club Kwibuka (AMAFOTO) #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel yavuze ko iyo abahekuye igihugu babonye ubu abanyarwanda bameze neza batsindwa kurushaho, ni mu gihe ntacyo batakoze ngo igihugu kirimbuke ariko Nyagasani aba maso.

Hari mu muhango wo Kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 wabaye ku wa Gatandatu tariki ya 17 Kamena 2023 aho itsinda ry'abafana ba APR FC bibumbiye muri Online Fan Club basuye ndetse banunanira imibiri y'inzirakarengane ishyunguwe mu Rwibutso rwa Jenoside ku Kamonyi mu murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nyundo.

Kuri uru Rwibutso bakiriwe na Benedata Zackarie, perezida wa Ibuka mu Karere ka Kamonyi aho yabasobanuriye amateka y'uru Rwibutso ndetse na gahunda ihari yo kuruvugurura kugira ngo imibiri iharuhukiye ishyingurwe mu buryo bugezweho.

Zackarie kandi yashimiye iri tsinda ryasuye uru Rwibutso ndetse rikanaremera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye.

Ati "Abo duhagarariye bafana amakipe atandukanye. Ubu biduhaye imbaraga kandi ni ubukangurambaga ku zindi fan clubs z'amakipe bafana ariko by'umwihariko icyo twe twishimiye ni uko babashije kudutera inkunga ku miryango y'abarokotse Jenoside batishoboye."

Songa Mbele ushinzwe ubukangurambaga mu bafana ba APR FC, yavuze ko iki ari igikorwa gihuriweho n'amatsinda y'abafana ba APR FC kandi kiba buri mwaka, ari ho yaboneyeho kuvuga ko no mu kwezi gutaha hari izindi Fan Clubs zizajya kwibuka Rwamagana.

Muragijimana Pierre, umuyobozi wa Online Fan Club yasabye urubyiruko gufata iya mbere baharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi.

Ati "Ibyabaye urubyiruko akenshi ni rwo rwari ruri imbere, rubyiruko twese hamwe murabona ko n'ababyeyi bacu bahari, mureke twibuke twiyubaka duharanira ko ibyabaye bitazongera ukundi."

Umunyamabanga wa APR FC, Masabo Michel wari unayihagarariye muri uyu muhango, yavuze ko abahekuye igihugu iyo bakibonye gifite umutekano baba batsinzwe inshuro nyinshi.

Ati "Abahekuye igihugu, iyo babona duhagaze, babona igihugu gihagaze batsindwa ubwa kenshi, ntako batagize ariko Nyagasani si umuswa yarakinze hagira abasigara."

Yakomeje avuga ko kuba abiganjemo urubyiruko ari baje Kwibuka bakwiye kumenya ko abiganjemo urubyiruko ari bo bahekuye igihugu ariko na none urubyiruko ari rwo rwahagaritse Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati "APR FC rero murabona yo ko twahagurukanye bamwe mu rubyiruko, ni uko twashakaga kwibutsa abacu ko urubyiruko ari rwo rwakoreshejwe, bakoreshejwe mu buto bwabo bakora ishyano ariko hari urundi rubyiruko rwari rurangajwe imbere n'intsinzi."

"Umuryango mugari wa FPR Inkotanyi wari ugizwe na benshi mu babyeyi batubyara bakoranya urundi rubyiruko, bahagurukanye izindi ngamba, twe rero haje kuvamo APR, aho ni urwo rubyiruko rwarerewe rwaje gufata umuheto ruza gukoma imbere izo nkoramaraso, amateka meza ni uko rwaje rukagira icyo ziramira, niyo mpamvu buri mwaka tuzenguruka igihu tubwira Abanyarwanda tuti mukomere ya APR irahari ntaho yagiye."

Online Fan Club mu rwego rwo gufasha abatishoboye barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 bo mu Karere ka Kamonyi, bishyuriye Ubwisungane mu kwivuza 100.

Uru Rwibutso Online Fan Club yasuye ruherereye mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Gacurabwenge mu Kagari ka Nyundo, rushyinguwemo imibiri y'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi irenga ibihumbi 47, yakuwe mu mirenge 8 muri 12 igize Akarere ka Kamonyi.



Source : http://isimbi.rw/kwibuka/article/abahekuye-igihugu-ntako-batagize-ariko-nyagasani-si-umuswa-umunyamabanga-wa-apr-fc-wifatanyije-na-online-fan-club-kwibuka-amafoto

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)