Abakapiteni b'Amavubi baravumwe? Cyangwa iki gitambaro gikwiye amazi y'umugisha? #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uwakubaza kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi kuri ubu nkeka warya indimi, gusa ukuri ni uko ushobora gusanga ari cyo gihugu kigize abakapiteni benshi mu gito cyane kitarenze umwaka.

Uwavuga ko iki gitambaro cyo kuyobora abandi bakinnyi mu kibuga (armband) cyaba gikwiye amazi y'umugisha ntiyaba abenshye.

Dusibiye inyuma gato mu mateka iki gitambaro nicyo cyatumye uwari kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Desire Mbonabucya asezera mu ikipe y'igihugu imburagihe.

Ushobora kuba utibuka ibyabaye ubwo nyuma y'igikombe cy'Afurika cya 2004 Desire Mbonabucya asezera bitunguranye, impamvu na yindi ni igitambaro cyo kuyobora abandi mu kibuga yari yashwaniye na nyakwigendera Ndikumana Hamad Katauti wakimwambuye mu buryo butunguranye.

Ubwo bari bagiye muri CAN 2004, banyuze muri Algeria gukina umukino wa gicuti n'ikipe Katauti yakinagamo, uyu myugariro ngo yagiye mu isoko ari kumwe n'uwari visi perezida wa FERWAFA, Musabyimana Celestin agura "Armband" maze abakinnyi batungurwa no kubona mbere y'umukino yayambaye ndetse arimo abashyira mu kibuga. Mbonabucya niho yakuye igitekerezo cyo gusezera.

Nyuma y'igihe kirekire hongeye kugaragara ikibazo mu bakapiteni b'Amavubi, gusa kuri iyi nshuro ntabwo bashwana ahubwo barimo guhindagurika buri kanya.

Ubwo Carlos Alós Ferrer yafataga ikipe y'igihugu Amavubi, yasanze kapiteni ari Haruna Niyonzima, gusa uyu musore benshi bibaza impamvu atagihamagarwa, yatakaje umwanya mu ikipe y'igihugu nubwo umutoza yemeza ko ari umuhanga.

Carlos Alós Ferrer aheruka kuvuga ko azemera ibitutsi byose atukwa ku bwo kudahamagara uyu mukinnyi kuko ashobora kuba ari mu beza igihugu gifite.

Ati 'Ni icyemezo cyanjye, na none ntabwo nishimiye kuba ku mukino wa CHAN uheruka nka kapiteni yaranze gukora ikiganiro n'abanyamakuru. Haruna ni umukinnyi mwiza, ntibivuze ko ubwo Carlos ari hano ntabwo Haruna azaza ariko uburyo nifuza gukinamo ntabwo binyoroheye kuzana Haruna, nzemera ibyo mvugwaho byose kubera kutamuhamagara kubera ko ni umukinnyi w'umuhanga cyane ariko kumuzana byansaba guhindura byinshi.'

Si we gusa kuko na Jacques Tuyisenge wari umwungiriza we uwavuga ko akumbuye umwambaro w'ikipe y'igihugu ntiyaba abeshye.

Byasabye ko ahita ahindura ubuyobozi bw'abakinnyi maze tariki ya 1 Kamena 2022, hari mbere y'umukino wa mbere w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika wo u Rwanda rwakinnyemo na Mozambique tariki ya 2 Kamena 2022, yatangaje abakapiteni bashya.
Icyo gihe kapiteni yabaye Meddie Kagere, yungirizwa na Nirisarike Salomon ndetse na Manishimwe Djabel.

Igitunguranye ni uko yisanze agiye gukina na Mozambique umukino wo kwishyura uzaba mu mpera z'iki cyumweru tariki ya 18 Kamena 2023 nta kapiteni n'umwe afife mu ikipe yahamagaye.
Byamushyize mu ihurizo ryo kongera gushaka undi.

Abahabwa amahirwe ni Bizimana Djihad, Manzi Thierry na Rwatubyaye Abdul.

Umutoza avuga ko Haruna ari umuhanga ariko atamuhamagara, we na Jacques bamaze igihe kinini badahamagarwa
Meddie Kagere n'abungiriza be nta n'umwe wahamagawe, hagiye gushakwa kapiteni mushya



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakapiteni-b-amavubi-baravumwe-cyangwa-iki-gitambaro-gikwiye-amazi-y-umugisha

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)