Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer, 11 azabanza mu kibuga ku munsi w'ejo ntabwo benshi bemeranya nawe.
Kuri iki cyumweru tariki 18 kamena 2023, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi itozwa na Carlos Alos Ferrer irakina n'ikipe y'igihugu ya Mozambique mu mukino wa 5 mu itsinda wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Coté de voire.
Umutoza w'ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Carlos Alos Ferrer amaze iminsi itarenga 3 mu karere ka Gisagara aho yagiye kuba yitegurira uyu mukino. Muri aka karere abajyanye bose n'ikipe y'igihugu bakiriwe neza ubona ko abaturage baho bashakaga cyane kureba ikipe y'igihugu bakiriye bwa mbere.
Mu myitozo uyu mutoza amaze iminsi akoresha ubona ko afite gahunda yo kwataka cyane kugirango azabashe kubona ibitego mu izamu rya Mozambique ndetse n'abakinnyi ashobora gukoresha biragaragara cyane. Gusa igikomeje gutungurana ni uko ashobora kuzakoresha Bizimana Djihad ushobora gukina kandi amaze igihe adakandagira mu kibuga. Ubona ko Yanick Mukunzi bijyanye ni uko amaze iminsi yitwara benshi bemeza ko ari we wakagombye kubanzamo cyangwa Rubanguka Steven.
Mu izamu: Ntwari Fiacre
Ba myugariro: Mutsinzi Ange, Manzi Thiery, Imanishimwe Emmanuel Manguende, Serumogo Ally
Abo hagati: Bizimana Djihad, Ruboneka Jean Bosco, Hakimu Sahabo
Ba rutahizamu: Mugisha Didier, Nshuti Dominique Savior, Mugisha Gilbert
Â