Ikipe ya Rayon Sports yamaze kumvikana n'abakinnyi bagomba kuyifsha umwaka utaha w'imikino, twabateguriye abakinnyi iyi kipe izajya ibanza mu kibuga kandi bakomeye.
Ikipe ya Rayon Sports imaze iminsi irambagiza abakinnyi izakoresha umwaka utaha w'imikino, isa nkigeze ku musozo w'iki gukorwa kuko ubona ko yatangiye gusinyisha abakinnyi nubwo hataragira abashyirwa ahagaragara.
Mu bakinnyi iyi kipe ikomeza kugenda ivugana nabo kandi ibiganiro bikaba bigeze kure harimo uwitwa Serumogo Ally Omar ushobora gusinya uyu munsi, Nshimiyimana Ismael Pitchou nawe wamaze kwemera ibyo iyi kipe imuha, harimo Bigirimana Abedi we ugikomeje kuganira nabo, Niyonzima Olivier Sefu, Apam Assongwe ndetse na Nkurunziza Alferd ukomoka mu gihugu cy'u Burundi.
Rayon Sports yongeye no gusubukura ibiganiro na Ntwari Fiacre nyuma yo kubona uwitwa Sebwato Nikolas umugande yongereye amasezerano mu ikipe ya Mukura Victory Sports bigizwemo uruhare na Nizeyimana Olivier wayoboye iyi kipe imyaka igera ku icumi.
Abakinnyi 11 ikipe ya Rayon Sports ishobora kuzajya ibanza mu kibuga nyuma yaba bakinnyi igeze kure nabo ibiganiro
Mu izamu: Ntwari Fiacre
Ba myugariro: Rwatubyaye Abdul, Mitima Issac, Serumogo Ally Omar, Bugingo Hakim
Mu kibuga hagati: Niyonzima Olivier Sefu, Nshimiyimana Ismael Pitchou, Bigirimana Abedi
Ba rutahizamu: Joachim Ojera, Nkurunziza Alferd, Apam Assongwe
Â