Abakinnyi ba Kiyovu Sports bigumuye #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Benshi mu bakinnyi b'ikipe ya Kiyovu Sports bigumuye banga gukina umukino w'umwanya wa 3 nyuma y'uko bishyuza ubuyobozi bw'iyi kipe umushahara w'ukwezi kumwe.

Kiyovu Sports irimo gukina na Mukura VS umukino w'umwanya wa 3 mu gikombe cy'Amahoro urimo kubera muri Stade Mpuzamahanga ya Huye, ukaba wabanjirije umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro uri buhuze Rayon Sports na APR FC.

Kiyovu Sports yatunguranye ubwo ku mukino yazanaga abakinnyi 13 gusa benshi biganjemo ababanza mu kibuga nka Kimenyi Yves kapiteni, Nsabimana Aimable, Ndayishimiye Thierry, Iradukunda Jean Bertrad, Riyaad Nordien n'abandi ntibabonetse ku kibuga.

Uretse Nzeyurwanda Djihad, Serumogo Ali, Iracyadukunda Eric, Mugenzi Bienvenu, Bigirimana Abedi, Bizimana Hamissi, Muhozi Fred, Mugiraneza Frodouard, Nkinzingabo Fiston, Twahirwa Olivier, Nshimirimana Ismael Pitchou na Nsabimana Denis yabanje mu kibuga, yari ifite abasimbura babiri gusa, umunyezamu Patrick ndetse na Tuyisenge Hakim Dieme.

Amakuru avuga ko abakinnyi bose bari bakoze imyitozo ya nyuma ariko babwira ubuyobozi ko batari bujye i Huye kuko batarahembwa ukwezi kwa 5 kandi uyu mukino ntacyo uvuze.

Ubuyobozi bw'iyi kipe bwafashe umwanzuro ko abakinnyi babishaka ari bo bajya gukina uyu mukino ndetse bawutsinda amafaranga y'umwanya wa 3 angana na miliyoni 5 bakazigabana. Abakinnyi 13 nibo bonyine bemeye kujya gukina uyu mukino.

Kiyovu Sports yakinnye umukino wa Mukura VS ari abakinnyi 13



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-kiyovu-sports-bigumuye

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)