Abakinnyi ba Rayon Sports bari banze kujya i Huye bitwikiriye ijoro, basabye imbabazi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bayobowe na Kapiteni wabo, Rwatubyaye Abdul abakinnyi ba Rayon Sports bari banze kujyana i Huye na bagenzi babo baraye bagezeyo mu gicuku.

Ku munsi w'ejo nibwo Rayon Sports yahagurutse mu mujyi wa Kigali yerekeza i Huye aho igiye gukorera umwiherero yitegura umukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro uzabahuza na APR FC ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023.

Iyi kipe yahagurukanye abakinnyi mbarwa ni mu gihe abandi banze kugenda kubera ko bafitiwe ibirarane by'amezi abiri, ukwa Kane n'ukwa Gatanu.

Ku wa Gatatu w'iki cyumweru nyuma y'imyitozo babwiwe ko buri mukinnyi ashakirwa ibihumbi 50 yo gusigira imiryango yabo andi bakazayahabwa nyuma ariko babitera utwatsi bavuga ko ntaho bazajya.

Mu ijoro ryo ku wa Gatatu nibwo Team Manager w'iyi kipe, Mujyanama yanditse ku rubuga rw'abakinnyi ko mu gitondo bajya i Huye aho imodoka iri bufate umuntu wa mbere saa 6h30'.

Abakinnyi bahise bamusubiza ko kugira ngo bagende ari uko bagomba guhabwa ibyo bagombwa.

Yabasabye ko buri umwe agomba kubaha amasezerano ye kuko ntawazanye n'undi. Bamubwiye ko yakora akazi ke akareka kubinjirira mu mikinire yabo.

Imodoka yabyutse ijya gufata abakinnyi ariko kugeza saa amakuru avuga ko harimo abakinnyi batatu bonyine.

Bagiye baza gake gake kugeza aho byageze hafi saa sita bafata umwanzuro wo guhagurukana abakinnyi bari mu modoka bivugwa ko batageraga kuri 20 muri 30 bagombaga kwitabira uyu mwiherero.

Amakuru ISIMBI yamenye ni uko mu bakinnyi bari basigaye nabo baje kugera i Huye mu ijoro ryakeye.

Bari bayobowe na kapiteni w'iyi kipe, Rwatubyaye Abdul, umwungiriza Ndizeye Samuel, rutahizamu Willy Onana Leandre Essomba, myugariro Mitima Isaac, Ngendahimana Eric ukina mu kibuga hagati n'umunyezamu Hategekimana Bonheur.

Bivugwa ko kandi bajyanye na Mucyo Junior Didier wari wasigaye kubera ko umubyeyi we yarwaye.

Aba bakinnyi bakigera mu mwiherero bakaba basabye imbabazi ubuyobozi bw'ikipe aho ikipe iri kumwe n'umunyamabanga Patrick Namenye ndetse n'abatoza, gusa amakuru avuga ko ntacyo barasubizwa byitezwe ko uyu munsi ari bwo bari bumenyeshwe niba bababariwe cyangwa bari buhanwe.

Rwatubyaye Abdul ntabwo yari yajyanye n'abandi
Ndizeye Samuel ari mu bakinnyi bari basigaye ariko bamaze kugera i Huye
Onana na we yajyanye n'abandi bari basigaye
Mitima Isaac yari na we yari yasigaye
Ngendahimana Eric ntiyari yajyanye n'abandi
Umunyezamu Bonheur na we yamaze kugera i Huye



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/abakinnyi-ba-rayon-sports-bari-banze-kujya-i-huye-bitwikiriye-ijoro-basabye-imbabazi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)