Abakunzi ba Rayon Sports ntibumva ukuntu ubuyobozi bw'iyi kipe bwakomeza ibiganiro n'umukinnyi werekanye ubushobozi bucye mu Amavubi  - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Abakunzi b'ikipe ya Rayon Sports banenze cyane umukinnyi wagaragaje urwego ruri hasi mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi Kandi byavugwaga ko ari mu biganiro n'iyi kipe ikunzwe na benshi hano mu Rwanda.

Kuri iki cyumweru tariki 18 kamena 2023, ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi yakinnye umukino w'umunsi wa 5 n'ikipe ya Mozambique wo gushaka itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Coté de voire 2024.

Wari umukino mwiza watangiye ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi ishaka ibitego ariko ntibyaza kuyihira bijyanye n'uburyo bumwe na bumwe abakinnyi bagendaga bahusha biza kurangira bakosowe cyane batsindwa ibitego 2-0. Uyu mukino witabiriwe n'abakunzi benshi b'Amavubi ariko bose bataha bababaye cyane kubera uko u Rwanda rwitwaye.

Nyuma y'umukino twaganiriye n'abafana b'ikipe y'igihugu y'u Rwanda biganjemo abafana andi makipe atandukanye hano mu Rwanda arimo Rayon Sports, APR FC ndetse n'izindi. Icyadutunguye ni uburakari abafana ba Rayon Sports bagaragaje bitewe n'umukinnyi babonye yitwara nabi mu ikipe y'igihugu Amavubi kandi bivugwa ko ubuyobozi buri mu biganiro nawe ngo azabafashe mu mwaka utaha w'imikino.

Myugariro Manzi Thiery uba witezweho gukora ibintu byiza mu ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi nubwo muri iyi minsi muri AS Kigali bitari bimeze neza, yaje gukora amakosa agiye atandukanye muri uyu mukino ndetse ayo makosa atuma u Rwanda rutsindwa mu buryo bworoshye.

Mu makosa yakoze ku munota 93, uyu mukinnyi yaje kubona umupira kuwurinda cyangwa ngo awushyire hanze y'ikibuga ntiyabikora abakinnyi ba Mozambique bamwotsaho igitutu bituma bawumwaka bahita batsinda igitego cya 2 gishimangira intsinzi y'ibitego 2-0 u Rwanda rwatsinzwe. Iri kosa ryaje rikurikiye andi menshi yakoze mu gice cya mbere bituma benshi bongera kumwibazaho.

Ikipe y'igihugu y'u Rwanda Amavubi bidasubirwaho yamaze gutakaza itike yo gukina imikino ya nyuma y'igikombe cy'Afurika nubwo hagisigaye umukino izakina na Senegal mu minsi iri imbere. Kugeza ubu ikipe ya Senegal ifite amanota 13 ikurikiwe na Mozambique ifite amanota 7, Benin iri ku mwanya wa gatatu n'amanota 5 u Rwanda ni urwanyuma n'amanota 2 gusa.

 



Source : https://yegob.rw/abakunzi-ba-rayon-sports-ntibumva-ukuntu-ubuyobozi-bwiyi-kipe-bwakomeza-ibiganiro-numukinnyi-werekanye-ubushobozi-bucye-mu-amavubi/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)