Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by'irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023 #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri iki cyumweru nibwo hakinwe irushanwa rya Marato Mpuzamahanga ryitiriwe Amahoro, Kigali International Peace Marathon, abanya Kenya nabo muri Ethiopia nibo imidari y'iri rushanwa.

Guhera ku isaha ya Saa mbili za mugitondo nibwo abasiganwa Marato ndetse n'igice cyayo bahagurutse imbere y'inyubako ya BK Arena bazenguruka ibice bitandukanye by'akarere ka Gasabo.

Abasiganwa marato, ni ukuvuga abakoze intera ingana n'ibirometero 42 bahagurukiye rimwe n'abakoze 21 bihwanye n'igice cya Marato.

Nyuma yaho abasiganwa bakora ibirometero icumi mu cyiswe Run for Peace bo bahagurutse nyuma y'abambere ho iminota 50 yose.

Mu basiganwaga bose bakaba bari mu byiciro bibiri by'abagabo ndetse n'abagore, aha kandi hiyongereyeho n'abafite ubumuga nano basiganwe.

Muri Full Marathon yatangiye gukinwa saa Mbiri, mu bagabo hatsinze Umunya-Kenya George Onyancha wari wabaye uwa gatatu mu mwaka ushize aho kuri iyi nshuro yakoresheje amasaha abiri, iminota 17 n'amasegonda 41.

Mu bagore, uwa mbere yabaye Umunya-Ethiopia Muluhebt Tsega wakoresheje amasaha abiri, iminota 35 n'amasegonda 17, akurikirwa n'Umunya-Kenya Charop Sharon Jemutai wakoresheje amasaha abiri, iminota 36 n'amasegonda atanu naho Jemal Amid Foyza wo muri Ethiopia yabaye uwa gatatu.

Muri Half-Marathon yareshyaga n'ibilometero 21,09; mu bagabo hatsinze Kennedy Kipyeko wakoresheje isaha imwe, iminota itatu n'amasegonda 52, akurikirwa na Mburu John wakoresheje isaha imwe, iminota itatu n'amasegonda 54 mu gihe Kipkorir Evans yakoresheje isaha imwe, iminota ine n'amasegonda 12.

Mu bagore, naho imyanya ya mbare yihariwe n'Abanya-Kenya aho uwa mbere yabaye Moseti Winfridah Moraa wakoresheje isaha imwe, iminota 12 n'amasegonda 40, akurikirwa na Lilian Lelei Jepkemboi wakoresheje isaha, iminota 13 n'amasegonda 36 naho Susan Chambai Aramisi akoresha isaha, iminota 14 n'amasegonda 33.

Mu basiganwe uyu munsi, uwegukanye Marathon mu bagabo n'abagore yatsindiye ibihumbi 20$ [asaga miliyoni 22 Frw], uwa kabiri yahawe ibihumbi 15$ naho uwa gatatu atwara 7500$.

Kigali International Peace Marathon 2023 yitabiriwe kandi n'abayobozi batandukanye barimo Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin; Minisitiri wa Siporo, Munyangaju Aurore Mimosa; Minisitiri w'Ibikorwa by'Ubutabazi, Kayisire Marie Solange; Minisitiri w'Ikoranabuhanga no Guhanga Ibishya, Ingabire Paula.

Hari kandi na Meya w'Umujyi wa Kigali, Pudence Rubingisa; Umuyobozi Mukuru wungirije w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, Mukazayire Nelly na Michaella Rugwizangoga uyobora Ishami ry'Ubukerarugendo muri RDB,

Muri rusange ni irushanwa ryitabiriwe bagera ku 8,526 bo mu bihugu 48 byo ku migabane yose y'Isi.

The post Abanya-Kenya na Ethiopia bihariye ibihembo by'irushanwa rya Kigali International Peace Marathon 2023 appeared first on RUSHYASHYA.



Source : https://rushyashya.net/abanya-kenya-na-ethiopia-bihariye-ibihembo-byirushanwa-rya-kigali-international-peace-marathon-2023/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=abanya-kenya-na-ethiopia-bihariye-ibihembo-byirushanwa-rya-kigali-international-peace-marathon-2023

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)