Abasenateri bagize Komisiyo ya Politiki n'imiyoborere batangiye igikorwa cyo kumenya uko inzego z'Imitegekere y'Igihugu zegerejwe abaturage zikemura ibibazo byab o, aho bateganya gusura Uturere tubiri muri buri Ntara n'Umujyi wa Kigali.
Mu bizarebwaho harimo impamvu ibibazo by'abaturage bikomeza kwiyongera cyane cyane bikagaragara iyo abayobozi bakuru basuye abaturage, ndetse bimwe bigahita bikemuka nk'uko Senateri Dushimimana Lambert Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere abivuga.
Muri iki gikorwa kandi abagize iyi Komisiyo bazabonana n'abagize inama njyanama ku rwego rw' umurenge no ku karere ariko banahura n'abaturage kugira ngo bumve uko umuturage akemurirwa ibibazo.
Mu mwaka wa 2019 ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yasozaga amahugurwa y'abayobozi b'inzego z'ibanze yihanangirije abayobozi basiragiza abaturage aho kubakemurira ibibazo ku gihe, abasaba kugabanya inama za hato na hato kuko ari imwe mu ntandaro z'iyo mikorere mibi.
Muri uru rugendo hazarebwa uko hakemurwa ibibazo by'abaturage hakiri kare, bitarindiriye ko abaturage bategereza ko Umukuru w'Igihugu aza kubasura ngo babimusanganize.
Raporo ya komisiyo ya politike n'imiyoborere muri Sena y'u Rwanda ku isuzuma yakoze ku bikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi by'umwaka wa 2021-2022 na gahunda y'ibikorwa byarwo by'umwaka wa 2022-2023, igaragaza ko hari ibibazo bigikomeje kubangamira iterambere n'imibereho y'abaturage bikigaragara hirya no hino mu gihugu.