Umuyobozi w'ikipe ya Rayon Sports, Uwayezu Jean Fidele yahamije ko agahimbazamusyi k'abakinnyi ba Rayon Sports ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2023 gashobora kurenga miliyoni imwe y'amafaranga y'u Rwanda ku mukinnyi.
Ku munsi w'ejo ku wa Gatandatu tariki ya 3 Kamena 2023, Rayon Sports izatana mu mitwe na APR FC mu mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro.
Uwayezu Jean Fidele yabwiye Radio10 ko agahimbazamusyi abakinnyi bazahabwa nibaramuka batwaye igikombe cy'Amahoro, gashobora kurenga miliyoni y'amafaranga y'u Rwanda.
Ati 'Ntabwo nababwiye ngo agahimbazamusyi ni miliyoni cyangwa ni aya, agahimbazamusyi ko karahari, ari Skol murabizi ko yakemeye, ari komite hari ayo twemeye ndetse n'abakunzi ba Rayon Sports bayiba hafi, ndetse n'abafana bemeye andi, ni ukuvuga ashobora kurenga miliyoni bitewe n'uko bishimye, ashobora no kujya munsi yaho ariko Komite, ari Skol ari abafana twakoze amanama, abo bose bemeye ikintu, tuzabiteranya nihavamo imwe n'igice ku mukinnyi, nihavamo imwe ni ayo tuzabaha.'
Rayon Sports igiye gukina uyu mukino iri mu bibazo
Ni umukino ugiye kuba mu gihe wabanjirijwe n'imvururu muri Rayon Sports aho bamwe mu bakinnyi bari banze kujya i Huye mu mwiherero kubera ko bafitiwe ibirarane by'amezi 2 batarishyurwa.
Abakinnyi bose bari banze kugenda batarishyurwa aya mafaranga ariko byaje kurangira bagiye mu bice bice ariko bose baza kugerayo.
Mu gitondo cy'ejo ku wa Kane nibwo imodoka yatwaye abakinnyi bamwe bivugwa ko bageraga kuri 15, ni mu gihe Mugisha François Mastaer bivugwa ko we yaje kwitegera akabasangayo.
Ni mu gihe abandi bane bajyanywe n'umuvugizi w'iyi kipe ku gicamunsi cyo ku wa Kane tariki ya 1 Kamena 2023.
Irindi tsinda rigizwe na kapiteni w'iyi kipe, Rwatubyaye Abdul, visi kapiteni, Ndizeye Samuel, umunyezamu Hategekimana Bonheur, Onana Leandre Willy Essomba na Ngendahimana Eric ryagiye ni njoro aho bivugwa ko bagezeyo saa sita z'ijoro.
Muri uku kugenda, Rwatubyaye Abdul akaba yari yandikiye ubutumwa perezida w'iyi kipe Uwayezu Jean Fidele asaba imbabazi ko bitwaye mu buryo budakwiye cyane ko yari yanavuze utarara mu mwiherero ejo hashize, uyu mukino atazigera awukina.
Yavuze ko nka komite bavuganye ndetse bafata icyemezo cyo kubababarira ku makosa bakoze basabiye imbabazi.
Yemera ko kwishyuza amafaranga yabo ari uburenganzira bwabo cyane ko bayakoreye ndetse yavuze ko bitarenze ku wa Mbere tariki ya 5 Kamena 2023 bazabishyura imishahara yabo.