Agahinda gashira akandi ari ibagara! Kiyovu Sports mu bibazo uruhuri #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe iyi kipe yarimo yibagirwa agahinda ko kubura byibuze kimwe mu bikombe yahataniraga, byasubiye irudubi nyuma yo gutegekwa kwishyura akayabo abakinnyi babiri yasinyishije ariko ntibakinishe ntinabahe ibyo bumvikane.

Muri Kamena 2022, Kiyovu Sports yatangaje ko yasinyishije abakinnyi babiri bakomoka muri Sudani y'Epfo, John Mano na Sharaf Eldin Shaiboub buri umwe amasezerano y'imyaka 2.

Mu buryo busa n'ubutunguranye muri Kanama 2022 yavuze ko yatandukanye nabo, ni nyuma y'uko hari ibyo batumvikanyeho.

Nubwo byavugwaga ko iyi kipe yanze kwishyura ibikubiye mu masezerano, nyamara perezida wa Kiyovu, Mvukiyehe Juvenal yavuze ko hari ibyangombwa banze gutanga kugira ngo nabo bubahirize amasezerano yabo.

Icyo gihe yagize ati "Twabasabye kuduha ibyangombwa birimo ibaruwa ibarekura kugira ngo natwe twuzuze inshingano zacu ariko ntabyo bakoze. Ndetse twageze aho tugira impungenge z'impamvu batabiduha kandi amategeko abibemerera.'

Aba bakinnyi bahisemo kugana Impuzamashyirahamwe y'umupira w'amaguru ku Isi, FIFA ngo ibafashe gukemura ikibazo cyabo.

Ku ikubitiro mu kwezi gushishize kwa Gicurasi 2023 hasohotse umwanzuro kuri Sharaf Eldin Shaiboub aho iyi kipe igomba kumwishyura miliyoni 50 z'amafaranga y'u Rwanda.

Hakaba hamaze no gusohoka umwanzuro ku kirego cya John Mano aho na we yatsinze Kiyovu Sports. We iyi kipe igomba kumwishyura miliyoni 16 z'amafaranga y'u Rwanda yiyongeraho 5%.

Bivuze ko Kiyovu Sports isabwa kwishyura aba bakinnyi bombi arenga miliyoni 66 z'amafaranga y'u Rwanda mu minsi 45, itabyubahiriza ntabwo izemererwa kwandikisha abakinnyi yaba ab'imbere mu gihugu cyangwa abanyamahanga.

John Mano (ibumoso) na Sharaf Eldin Shaiboub(iburyo) batsinze Kiyovu Sports mu rubanza bayirezemo



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/agahinda-gashira-akandi-ari-ibagara-kiyovu-sports-mu-bibazo-uruhuri

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)