Agahinda ni kose! Mu karere ka Kayonza humvikanye inkuru y'inshamugongo aho inzuki zariye abantu maze babiri bagahita bahasiga ubuzima - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu karere ka Kayonza humvikanye inkuru y'inshamugongo aho inzuki zariye abantu maze babiri bagahita bahasiga ubuzima.

Abaturage icyenda bo mu Murenge wa Murundi uherereye mu Karere ka Kayonza bariwe n'inzuki.

Nyuma yo kurumwa n'izo nzuki, babiri muri bo bahise bitaba Imana, abandi barindwi bajyanwa kwa muganga umwe akomereza mu bitaro bya Gahini nyuma yo kumererwa nabi.

Izi nzuki zariye aba baturage ahagana saa tanu zo kuri uyu wa Mbere tariki ya 12 Kamena 2023 mu Mudugudu w'Akamina mu Kagari ka Karambi mu Murenge wa Murundi.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Murundi Bushayija Benon, yabwiye IGIHE dukesha iyi nkuru ko aba baturage bariwe n'inzuki bari guhinga hafi y'imitiba myinshi.



Source : https://yegob.rw/agahinda-ni-kose-mu-karere-ka-kayonza-humvikanye-inkuru-yinshamugongo-aho-inzuki-zariye-abantu-maze-babiri-bagahita-bahasiga-ubuzima/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)