Akademi ya PSG mu Rwanda yerekeje mu Bufarans... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kane, ni bwo abakinnyi n'abatoza b'iri shuri, bageze ku kibuga cy'indege cya Kigali i Kanombe. 

Aba bana bahagurutse i Huye ari naho iri shuri riherereye ku isaha ya saa 07:00 PM bagomba guhitira ku kibuga cy'indege. Iri shuri ryatwaye abakinnyi bagera kuri 24 bari mu byiciro bibiri, icyiciro cy'abatarengeje imyaka 11, ndetse n'icyiciro cy'abatarengeje imyaka 13.

Iki gikombe cy'Isi, gitegurwa n'ikipe ya PSG, kigiye kuba ku nshuro ya 7, gusa ikaba ari inshuro ya kabiri u Rwanda rugiye kukitabira. Amarerero yo mu bihugu binyuranye byo ku Isi yashinzwe na PSG, niyo yitabira iyi mikino aho abana bahura bagakina, ndetse bakanatemberezwa aho PSG ikinira mu buryo bwo kubakundisha umupira w'amaguru.

Abana bagera kuri 24 nibo berekeje mu Bufaransa 

Ndanguza Theonas ukuriye iri shuri mu Rwanda akaba ari nawe ugiye ahagarariye aba bana, yemeza ko biteguye neza imikino bagiyemo, ndetse biteguye gutahana igikombe. 

Yagize ati: "Twiteguye neza nk'uko bisanzwe, imyitozo yarakozwe kandi ikorwa neza. Tujyanye abana bameze neza nta numwe urwaye, mbere turiteguye ku buryo dufite icyizere ko tuzitwara neza."

Ababyeyi b'aba bana twasanze babaherekeje, bemeza ko baterwa ishema no kubona abana babo burira indege kandi bakabikora bitewe n'umukino bakunda kandi bihebeye.


Umwaka ushize ari nabwo bwa mbere u Rwanda rwari rwitabiriye iyi mikino, u Rwanda mu batarengeje imyaka 13 ni bo begukanye igikombe batsinze Misiri ibitego 3-1. Naho mu batarengeje imyaka 11, u Rwanda rwatsinzwe na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu guhatanira umwanya wa gatatu.

Imodoka yazanye aba bana, ubwo yageraga ku kibuga cy'indege, bamwe mu babyeyi bayisanganiye bitegereza niba harimo abana babo 

Harimo abana bigaragara ko bakiri bato 

Bamwe mu bana usibye no kurira indege, ni nabwo bwa mbere bari bageze kuri uyu mupaka (Ikibuga cy'indege) uhuza u Rwanda n'ibindi bihugu byo ku Isi 

Theonas umaze igihe mu mupira w'amaguru ni we ugiye ayoboye aba bana 



Uyu mubyeyi yitwa Uwiragiye, akaba yarimo guha impanuro umuhungu we, amusaba kuzitwara neza ndetse ibyo akora byose akarushaho gusenga 

No mu maso urabibona ko basa 


Patrick ukomoka i Kirehe, umwaka ushize niwe watsinze ibitego byinshi aho yaje afite ibitego 9 

Shema ukinira abatarengeje imyaka 11 ni umwe mu bakinnyi iri rerero rifite b'impano yo hejuru, ndetse bazi umupira nta gushudikanya 

Kanda hano urebe amafoto menshi 

AMAFOTO: Ngabo Serge 

VIDEO: Nyetera Bachir



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130039/akademi-ya-psg-mu-rwanda-yerekeje-mu-bufaransa-mu-mikino-yigikombe-cyisi-amafoto-video-130039.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)