AKARERE KA MUSANZE KARASHYIRWA MU MAJWI KUTAGABANYA IGWINGIRA,HAGAKEKWA IMBADA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Hari bamwe mu babyeyi bo mu karere ka Musanze bavuga ko impamvu abana bangwingiye bakomeje kwiyongera aruko bagaburira imbada abana babo kuruta uko babaha amagi cyangwa ibindi birimo intungamubiri

Nimugihe ikigo cyigihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana kivuga ko Akarere ka Musanze kari mu Turere 5 twongereye umubare wa bana bangwingiye aho kubagabanya

Mu karere ka Musanze abana bari hagati y'amezi abiri na makumyabiri ni atatu,bagera ku bihumbi bitatu na mirongo itandatu nibo kugeza ubu bagaragaraho ikibazo cy'igwingira.

Umutoni Gatsinzi Nadine umuyobozi mukuru w'ikigo cy'igihugu gishinzwe imikurire no kurengera umwana avuga ko iyi mibare iri hejuru y'abana bagwingiye muri aka karere ka Musanze arinayo yatumye aka karere kaza mu turere 5 aho kugabanya umubare w'abana bagwingiye ahubwo kawongereye.

Ibi Umutoni Gatsinzi avuga ko arina byo byatumye aka karere gatoranywa mu tundi turere kugira ngo hatangirizwemo icyumweru cuahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi.

Ati'hari uturere rwose twagabanyije igwingira kuburyo bugaragara,ariko kandi hari n'uturere aho kugira ngo rigabanuke ahubwo ryiyongereye hakaba harimo n'aka karere ka Musanze twajemo ,akaba arinayo mpamvu ikomeye bayobozi mwese muri hano guhitamo kuza hano mu karere ka Musanze kugira ngo dufate namwe kukoingamba n'urujyendo rwo kugabanya igwingira twese turafatanyije.'

Mu mboni za bamwe mu baturage batuye muri aka karere ka Musanze bahamya ko ikibazo cy'imirire mibi ndetse n'igwingira akenshi biterwa n'ababyeyi bagaburira abana babo imbada akaba ari imigati ikunze gukorwa mu bisigazwa by'ingano.

Umwe mu babyeyi yemereye umunyamakuru wa falsh ati'yego imbada dukunda kuziha abana cyane ,umubyeyi abona imbada ariyo imutubukira kurusha nk'igi cyane ko imbada ahita ahaga.'

Undi yungamo ati'babyuka bigira mu mirimo yagera amasaha yo gushaka imirire muri cyagihe yinywera ibigage nawe akamugurira imbada akamuha,ntagikoma yabonye ntakindi kintungamubiri yabonye.'

Mu kurandura igwingira n'imirire mibi mu bana professeur Claude Muvunyi umuyobozi mukuru wa RBC we arasaba inzego zose mu kugira uruhare muri iki kibazo.

Ati'turasaba kandi ubuyobozi mu nzego zitandukanye abafatanyabikorwa bose b'igihugu,abikorera gukorera hamwe tugahuza igenamigambi nkuko za miniisiteri zitandukanyije zabyiyemeje tugakora ibishoboka byose mu kwita ku buzima bw'ababyeyi n'abana.'

Muri rusange muri iki cyumweru cyahariwe kwita ku buzima bw'umwana n'umubyeyi kinakomatanyije na gahunda y'imyaka 2 izaba igizwe n'ibyiciro bityandatu byose bizibanda ku kwita ku mwana no kumurinda igwingira.

UMUHOZA HONORE

The post AKARERE KA MUSANZE KARASHYIRWA MU MAJWI KUTAGABANYA IGWINGIRA,HAGAKEKWA IMBADA appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/06/13/akarere-ka-musanze-karashyirwa-mu-majwi-kutagabanya-igwingirahagakekwa-imbada/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=akarere-ka-musanze-karashyirwa-mu-majwi-kutagabanya-igwingirahagakekwa-imbada

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)