Ku mugoroba wo Kuwa Gatandatu tariiki ya 3 Kamena 2023,Perezida wa Uganda Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko igitero Al Shabaab yagabye mu ku ngabo z'Umuryango w'Afurika Yunze Ubumwe zibungabunga Amahoro muri Somalia cyahitanye abasirikare 54 ba Uganda mu bagera 137 bishwe n' igitero cy'umwiyahuzi .
Nyuma y'icyo gitero gitero cyagabwe tariiki 26 Gicurasi 2023 , Perezida Museveni yari yatangaje ko cyagabwe ku basirikare ba Uganda bari mu butumwa bwa Afurika yunze Ubumwe ariko icyo gihe ntiyigeze agaragaza ko hapfiriyemo abo basirikare bose .
Urupfu rw'abo basirikare 54 yarutangaje,ubwo yavugaga ko Ingabo za Uganda zongeye kwigarurira agace zari zavanwemo na Al -Shabaab kari mu birometero 130 uvuye muri Mogadishu umurwa mukuru wa Somalia .
Nubwo Perezida Museveni yari yatangaje ko yapfuye abantu 54,umutwe wa Al shabaab tariki 26 Gicurasi 2023 wari watangaje ko wivuganye abasirikare 137 mu gitero umwiyahuzi wabo yagabye ku ngabo z'Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe ziri mu  gace ka Bulamarer.
Umutwe wa Al- Shabaab umaze imyaka irenga 17 urwanya Leta iyobowe n'abashyigikiwe Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse Ibihugu byo ku Mugabane w'Uburayi.
Igihugu cya Uganda cyohereje Ingabo kubungabunga amahoro muri Somalia mu mwaka wa 2007 ,icyo gihe zikaba zari mu butumwa bw'Ingabo z'Umuryango w'Abibumbye AMISOM ariko ubwo butumwa bwahawe Ingabo z'inzibacyuho z'Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe tariki ya 1 Mata 2023 ATMIS (African transition mission in Somalia).
Uganda ifite abasirikare barenga 5000 muri ATMIS mu basirikare 1000 bari mu butumwa bw'Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe (A.U) abandi basirikare basigaye baturuka mu Burundi na Djibouti .
Isoko: Monitor.co.UGÂ
Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130158/al-shabaab-yivuganye-abasirikare-54-ba-uganda-130158.html