Amabere azarikora! Umuhanzi ukomeye yaciwe akayabo k'amafaranga yakorera mu myaka 5 azira ibere ry'umukobwa - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi w'imyaka 38, Trey Songz yaciwe akayabo k'amafaranga menshi cyane azira kwambika umukobwa ubusa mu ruhame.

Byari mu birori mu mwaka 2013 ubwo uyu mugabo yari yitabiriye ibirori yari yatumiwemo, agezeyo yahuriye yo n'abantu b'ingeri zitandukanye, muri abo bantu bari bahari hari umukobwa wamusabye ko bifotozanya.

Ubwo bari bagiye kwifotoza uyu mugabo yakoze ku ibere ry'uwo mukobwa, umwambaro yari yambaye uvaho amabere aragaragara. Abari bari aho bose baramusetse bati 'amabere hanze!, amabere hanze!,'.

Nyuma y'imyaka myinshi iciyemo, umukobwa yafashe icyemezo cyo kurega uyu mugabo avuga ko yamwambuye ubusa ku karubanda. Ubu uyu mugabo yatswe ihazahabu y'amafaranga angana na Miliyoni 10 y'indishyi y'akababaro.



Source : https://yegob.rw/amabere-azarikora-umuhanzi-ukomeye-yaciwe-akayabo-kamafaranga-yakorera-mu-myaka-5-azira-ibere-ryumukobwa/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)