Kuri uyu wa kane tariki ya 22 Kamena 2022, abayobozi n'Abakinnyi b'ikipe ya APR FC basuye basuye ibitaro bya CHUK mu rwego rwo kwita kubarwayi barwariye muri ibi bitaro.
Aba bakozi b'iyi kipe y'ingabo z'igihugu bateguye amafunguro bifashishije igikoni cya kijyambere gitunganyirizwamo amafunguro agemurirwa abarwayi batishoboye mu bitaro bya Leta bikorera.
Nk'uko byatangajwe, ibyo bitaro bya Leta ni CHUK, ibitaro bya Muhima, ibitaro bya Kibagabaga, ibya Nyarugenege n'ibibarizwa i Masaka.
Aya mafunguro atunganywa agaburirwa abantu basaga 8000 ku munsi barwariye mu bitaro bitandukanye bagerwaho n'ibyo byo kurya.
Nyuma yo gutunganya amafunguro kw' abakinnyi bafatanyije n'abakozi b'iki kigo cya Solid Africa bagaburiye abarwayi batishoboye barwariye mu bitaro bya CHUK.
Iki gikorwa cya APR FC cyakozwe kuri uyu wa kane kije mbere yaho iyi kipe yitegura imikino y'umwaka w'imikino wa 2023-2024 mu Rwanda ndetse n'imikino ya CAF Champions League.
The post Amafoto â" APR FC yasuye abarwayi barwariye mu bitaro bya CHUK ibategurira amafunguro appeared first on RUSHYASHYA.