Nyuma yaho atorewe kuyobora ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda, Munyantwari Alphonse yashyikirijwe ibimwemerera kuyobora iri shyirahamwe ryayoborwaga na Marcel Matiku by'agateganyo.
Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki ya 26 Kamena 2023 nibwo ku kicaro cy'ishyirahamwe ry'umupira w'Amaguru mu Rwanda,FERWAFA habereye ihererekanyabubasha.
Ni ihererekanyabubasha ryabaye hagati y'umuyobozi mushya Munyantwali na Habyarimana Marcel Matiku wayoboraga FERWAFA mu gihe cy'inzibacyuho.
Nyuma y'uyu muhango wabaye, Perezida Munyantwali n'abo nabafatanyije kuyobora iyi nzu ihurijemo abanyamuryango ba FERWAFA basuye ibikorwa bitandukanye byayo.
Ibikorwaremezo byasuwe harimo inzu igiye kuvugururwa ikazafasha mu iterambere n'amahugurwa, izwi nka ISONGA, ibiro by'Abakozi ndetse na Hotel nshya yubatswe iri hafi gutahwa ku mugaragaro.
Munyantwali Alphonse n'abo nafatanyije kuyobora FERWAFA, batorewe kuyiyoborw mu gihe cy'imyaka ibiri iri imbere kuko bagiye gusoza manda ya Nizeyimana Oliver Mugabo wasezeye kuri izo nshingano.
The post Amafoto- Munyantwali Alphonse mu ihererekanyabubasha na Matiku Marcel wayoboroga FERWAFA basuye ibikorwaremezo byayo appeared first on RUSHYASHYA.