Amakuru meza kuri buri munyarwanda wese! Mu myaka 4 iri imbere buri munyarwanda wese azajya aba afite indangamuntu y'ikoranabuhanga - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Leta y'u Rwanda yatangaje ko mu gihe kitarenze imyaka ine ibikorwa byo kwandika abaturage no gutanga indangamuntu uko byari bisanzwe bikorwa bizasimburwa no gutanga indangamuntu y'ikoranabuhanga.

Nk'uko tubikesha Igihe, Itegeko n° 029/2023 ryo ku wa 14/06/2023 rigenga iyandikwa ry'abaturage muri sisitemu imwe y'Igihugu y'Indangamuntu koranabuhanga, SDID, riteganya ko iyi ndangamuntu koranabuhanga atari itegeko kuyigendana kandi ikazahabwa buri muntu uzaba uri ku butaka bw'u Rwanda.

Iyi SDID ni Sisitemu y'Igihugu y'Indangamuntu Koranabuhanga, ihurizwamo amakuru ajyanye n'ibiranga umuntu, ikaba ububiko bwizewe bubarizwamo amakuru y'abantu bose batuye cyangwa baba mu Rwanda, harimo Abanyarwanda, abanyamahanga batuye mu Rwanda, impunzi, abasaba ubuhungiro, abana batoraguwe, abanyamahanga baba mu Rwanda mu gihe gitoya (iyo bakeneye serivisi), abimukira n'abadafite ubwenegihugu baba mu Rwanda.

Indangamuntu koranabuhanga izajya ihabwa abantu bose kuva ku mwana ukivuka kugeza ku bakuru ndetse n'Abanyarwanda baba hanze y'u Rwanda.

Izaba yanditsemo nomero ndangamuntu y'Igihugu, izina bwite, izina ry'ingereka, izina rya se, izina rya nyina, igitsina, itariki yavukiyeho, aho yavukiye, aho atuye, ubwenegihugu, irangamimerere, izina ry'uwo bashakanye, nomero ya telefone, imeyili, ifoto igaragaza mu maso, ibikumwe bitewe n'imyaka, ishusho y'imboni bitewe n'imyaka, n'andi makuru y'ibipimo ndangamiterere y'umuntu yagenwa n'Urwego rubifitiye ububasha.

Iyi ndangamuntu izorohereza uyifite kubona serivisi aho yaba ari hose, kandi azaba ashobora kwemeza amakuru ye bwite atiriwe yerekana ibindi byangombwa cyangwa izindi nyandiko zemeza amakuru ye.

Iyi SDID izasimbura indangamuntu yari isanzweho kuko ariyo ibumbiyemo amakuru yose indangamuntu yari ifite n'ayandi yabaga mu zindi sisitemu nka CRVS kandi nyirubwite azaba afite ubushobozi bwo kuyifashisha kugira ngo agere ku makuru yose amwerekeyeho.



Source : https://yegob.rw/amakuru-meza-kuri-buri-munyarwanda-wese-mu-myaka-4-iri-imbere-buri-munyarwanda-wese-azajya-aba-afite-indangamuntu-yikoranabuhanga/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)