Amashuri abanza ya Utah yakuye Bibiliya mu is... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iki cyemezo kije gikurikira kwijujuta kw'ababyeyi bavuga ko Bibiliya ya King James ifite inyigisho zidakwiriye abana. 

Guverinoma ya Repubulika ya Utah yemeje itegeko muri 2022 ribuza amashuri gutunga ibitabo bya birimo ibiiteye isoni. Ibyinshi mu bitabo byahagaritswe kugeza ubu birimo insanganyamatsiko zifitanye isano n'imibonanompuzabitsina.

Kubuza ibitabo bimwe na bimwe bifatwa nk'ibitutsi nabyo muri Texas, Florida, Missouri na Carolina y'Amajyepfo. Ibihugu bimwe byigenga byabujije kandi ibitabo mu mashuri no mu masomero amwe n'amwe, kubera ko bigaragara ko bikubiyemo ivanguramoko.

Icyemezo cya Utah cyafashwe muri iki cyumweru n'ishuri ry'akarere rya Davis riherereye mu majyaruguru y'Umujyi wa Salt Lake City nyuma y'ikirego cyatanzwe mu Kuboza 2022. 

Abayobozi bavuga ko bamaze gukura kopi zirindwi cyangwa umunani za Bibiliya bari bafite ku bubiko bwabo, bavuga ko inyandiko zayo zitigeze zijya na rimwe mu nteganyanyigisho z'abanyeshuri. Komisiyo ntiyasobanuye neza impamvu zayo cyangwa ngo ivuge ibice birimo "ubugome cyangwa urugomo".

Nk'uko ikinyamakuru Salt Lake Tribune kibitangaza ngo umubyeyi winubye yavuze ko Bibiliya ya King James "nta gaciro gakomeye ifitiye abana bato" kubera ko arimo ibiteye isoni,' ashingiye ku itegeko ryo guhagarika ibitabo ryo muri 2022.

Umudepite wa leta ya Utah wanditse itegeko rya 2022 mbere yari yaranze icyifuzo cyo gukuraho Bibiliya, ariko muri iki cyumweru yisubiraho nyuma yo kubyita "ibigoye gusomwa" n'abana bato.

Icyemezo cy'akarere cyemeje ko ibikubiye muri Bibiliya bitanyuranyije n'amategeko yo muri 2022, ariko ko bikubiyemo inyigisho z'ubugome cyangwa urugomo bidakwiriye abanyeshuri bato". Igitabo kizagumaho mu mashuri yisumbuye yaho gusa.

Bob Johnson, se w'umunyeshuri wiga kuri iryo shuri ry'ibanze rya Davis, yabwiye CBS News ko atishimiye ikurwaho rya Bibiliya. Ati: "siniyumvisha ibiri muri Bibiliya bakeneye  gukuramo kandi nta n'amashusho arimo."

Aka karere ntabwo ari aka mbere muri Amerika gakuye Bibiliya mu bubiko bwayo.

Ishuri ryo mu karere kamwe muri Texas umwaka ushize, yakuye Bibiliya mu bubiko bw'ibitabo nyuma y'ibirego by'abaturage babuzaga ibitabo bimwe na bimwe. Ukwezi gushize, abanyeshuri bo muri Kansas basabye ko Bibiliya yakurwa mu isomero ry'ishuri.



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130113/amashuri-abanza-ya-utah-yakuye-bibiliya-mu-isomero-kubera-ko-ikubiyemo-inyigisho-zubugome--130113.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)