Amateka ya Pastor Theogene wahoze ari mayibobo nyuma akaza kuba Umu pastor - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzira z'Imana zirenga 1000! Abemeramana bo bavuga ko Nyagasani ari 'Rutabura uko abigenza' kuko ashobora kunyuza umuntu mu bikomeye ariko amutyariza kuzavamo umuntu udasanzwe uzahangamura ibibazo bikomeye.

Ikura ku cyavu koko! Mu 1995, Niyonshuti Théogène yari umwana wo ku muhanda, icyizere cy'ubuzima cyari cyarayoyotse yariyakiriye nk'uzabaho mu muhanda kugeza Yesu agarutse kujyana itorero rye.

Niyonshuti yinjiye mu buzima bwo ku muhanda yirwanaho nyuma y'ibikomere yasigiwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, yasize umuryango we wishwe.

Umwana wari waravukiye mu muryango wishoboye, mu mezi atatu gusa ubuzima bwe bwarahindutse, agana iy'umuhanda, akawirirwaho, akanaharara.

â€" Ku muhanda yitwaga Muhwere, ubu Sawuli yahindutse Pawulo.

â€" Yigisha akoresha amagambo yisanisha n'ubuzima bwa kera bwo kunywa urumogi no kurara mu tubyiniro.

â€" Yasohokaga mu rusengero abadiyakoni bakamuhobera atari urukundo ahubwo bashaka kumva ko nta cyo yahishe.

Pasiteri Niyonshuti yivugiraga ko ari umwe mu bakozi b'Imana batarya iminwa iyo bigeze ku ngingo ijyanye no gutanga ubuhamya bw'ibyo banyuzemo.

Nyuma yo kurambirwa n'ubuzima bwo gushakira amahoro mu rumogi n'ibindi, mu 2003 nibwo yafashe umwanzuro wo kwakira agakiza, ndetse ahamya ko akigahagazemo yemye na bugingo n'ubu.

Mu buzima bwe yaminutse imisozi, azamuka indi. Afite ubuhamya bukubiye mu bice nka bitatu birimo ubuzima bwo ku muhanda, uko yakiriye agakiza [uko yakiriwe n'abakirisitu, kurambagiza no kwerekanwa yambaye inkweto z'abagore yari yatiriye] no kwicara mu bisubizo by'inshingano za gipasiteri.

Mu rukerera rwo kuri uyu wa 23 Kamena 2023, nibwo hamenyekanye urupfu rwa Pasiteri Théogène Niyonshuti wamenyekanye ku izina ry'Inzahuke, witabye Imana azize impanuka y'imodoka ava i Kampala muri Uganda.

 



Source : https://yegob.rw/amateka-ya-pastor-theogene-wahoze-ari-mayibobo-nyuma-akaza-kuba-umu-pastor/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)