Amavubi ashobora kongera guterwa mpaga #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bivugwa ko Ndikumana Danny atarabona ibyangombwa bimwemerera gukinira u Rwanda, mu gihe Amavubi yamukinisha ashobora kwisanga yongeye guterwa mpaga nyuma y'iyo yatewe kubera gukinisha Muhire Kevin wari ufite amakarita 2 y'imihondo.

Ndikumana Danny ni umukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande aho yakinaga mu ikipe ya Rukinzo FC mu Burundi.

U Rwanda rwamusabye ko yaza gukinira Amavubi maze Federasiyo y'umupira w'amaguru mu Burundi ivuga ko ari umukinnyi wabo atakinira u Rwanda.

U Burundi bwavugaga ko uyu mukinnyi avuka ku babyeyi bose b'abarundi ko nta mpamvu yakinira u Rwanda.

Ndikumana Danny we yaje kugaragaza ko yifuza gukinira u Rwanda kuko se ari umunyarwanda naho nyina akaba umurundi.

Amakuru avuga ko uyu mukinnyi uri mu mwiherero w'ikipe y'igihugu Amavubi kuri ubu afite imyirondoro 2 itandukanye.

Ubwo yazaga gukina imikino ya gipolisi iheruka kubera mu Rwanda yaje kuri pasiporo igaragaza ko se na nyina ari abarundi.

Bivugwa ko iyo yaziyeho mu Rwanda igaragaza ko se ari umunyarwanda ni mu gihe nyina ari umurundi.

Ubwo yahamagarwaga, umunyamabanga w'umusigire wa FERWAFA, Jules Karangwa yavuze ko kuba ari kuri lisite y'abahamagawe ari uko byacyemutse.

Icyo gihe yagize ati 'Izo mpungenge mwagize natwe turazigira, ariko dukora ibishoboka byose tukareba ibigendanye n'ibyangombwa. Twese twifuriza Ikipe y'Igihugu yacu ibyiza. Kuba ari kuri iyi lisiti ni uko twizera ko ibyangombwa bye bimwemerera kuba yakinira u Rwanda.'

Gusa andi makuru avuga ko nyuma y'uko u Burundi bugoranye bukanga kumurekura, umukinnyi yandikiye FIFA asaba ko yahindurirwa agakinira u Rwanda, kugeza ubu bivugwa ko nta gisubizo kiraboneka.

Andi makuru ISIMBI yamenye aturuka mu gihugu cy'u Burundi avuga ko federasiyo yabo yiteguye guha Mozambique amakuru yose azakenera kuri uyu mukinnyi agaragaza ko ari umurundi mu gihe yakinira u Rwanda ibibazo bye bitarakemuka.

Ibya Ndikumana Danny ntibirasobanuka neza



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/amavubi-ashobora-kongera-guterwa-mpaga

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)