Kuri uyu wa kane tariki ya mbere, Kamena 2023 ku cyiciro cya FERWAFA i Remera, nibwo umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi
Umutoza w'ikipe y'igihugu Amavubi Carlos Alós Ferrer yahamagaye urutonde rw'abakinnyi 28 bagomba kuvamo abazifashishwa mu mikino yo gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote D'Ivoire umwaka utaha, aho u Rwanda ruzakira ikipe y'igihugu ya Mozambique.
Ni umukino uzaba tariki 18 Kamena 2023, ubere kuri sitade mpuzamahanga y'Akarere ka Huye.
Mu bakinnyi bahamagawe, harimo abakinnyi bashya nka Ndikumana Danny, Raphael Torre, na Biramahire Abedy utaherukaga guhamagarwa.
Abakinnyi bahamagawe
Abanyezamu
Ntwali Fiacre
Ishimwe Pierre
Adolphe Hakizimana
Ba myugariro
Omborenga Fitina
Ali Serumogo
Emmanuel Imanishimwe
Ishimwe Christian
Noe Uwimana
Mutsinzi Ange
Rwatubyaye Abdul
Manzi Thierry
Faustin Usengimana
Nsabimana Aimable
Abo hagati
Bizimana Djihad
Steve Rubanguka
Hakeem Sahabo
Yannick Mukunzi
Ruboneka Bosco
Samuel Guillete
Rafael York
Hakizimana Muhadjiri
Ba Rutahizamu
Savio Nshuti Dominique
Didier Mugisha
Patrick Mutsinzi
Biramahire Abedy
Ndikumana Danny
Mugisha GilbertÂ
Nshuti InnocentÂ
U Rwanda ruri mu itsinda L aho rufite amanota agera kuri 2 mu gihe rwatsinda Mozambique, rukaba rwakigira imbere n'amanota 5. Umukino u Rwanda ruzakiramo Mozambique uzaba ari uwa mbere rwakiriye murugo, nyuma yaho umukino wa mbere wari uw'umunsi wa 4 ubwo rwakiraga Benin kuri stade ya Kigali Pele Stadium. Â
Amavubi agomba gukora ibishoboka byose akabona amanota atatu ya mbere muri iyi mikinoÂ