AMERIKA YEMEYE KO IDORARI RYAYO RIGEZE AHARINDIMUKA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Minisitiri w'Imari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Janet Yellen yemeye ko bari kubona ibihugu byinshi bigenda byipakurura ikoreshwa ry'idolari cyane cyane mu bubiko bw'amadovize yabyo, gusa agaragaza ko bagifite icyizere ko bitazarihungabanya cyane.

Ibihugu bitandukanye bimaze iminsi bigaragaza gushakisha andi mafaranga yo kwifashisha mu bucuruzi mpuzamahanga aho kurambiriza ku idolari.

Ni nyuma y'aho Amerika ikomeje kwifashisha ibihano by'ubukungu mu kwikiza ibihugu bitavuga rumwe nayo, nk'ibihano byafatiwe u Burusiya nyuma y'intambara na Ukraine.

Banki y'Isi igaragaza ko ibwizigame bw'amadovize mu madolari bwavuye kuri 85 % mu myaka ya 1970, bukagera kuri 60% mu 2022.

Ubwo Yellen yitabaga Komisiyo y'Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika ishinzwe ubukungu, yavuze ko ikoreshwa ry'idolari ku ruhando mpuzamahanga riri kugabanyuka.

Ati 'Ntabwo bitangaje kuba hari ibihugu bifite ubwoba ko byagirwaho ingaruka n'ibihano byacu, bigashaka izindi nzira zitari idolari. Ni ibintu tugomba kwitegura.'

Yavuze ko nubwo ibihugu bimwe na bimwe bikomeje gushakisha andi mahitamo, idolari rizakomeza kuba ifaranga riyoboye isi mu gihe kirekire.

Ati 'Icyo tugomba kwitega ni ubwiyongere bw'andi madovize abitse mu yandi mafaranga atari idolari ariko idolari hari impamvu ariryo faranga rikomeye mu mikorere y'ibijyanye n'imari ku isi, nta gihugu cyabihindura. Ntabwo bizorohera igihugu kindi kizashaka kwipakurura idolari.'

Kwifatira ku gahanga u Burusiya bisa n'ibitaraguye neza Amerika kuko byakanguye ibindi bihugu, hashakishwa ubundi buryo byabika amadevize yabyo mu yandi mafaranga atari amadolari, kugira ngo ibyabaye k'u Burusiya bitazabibaho mu minsi iri imbere.

U Burusiya buri mu bya mbere byahise bihindura umuvuno, bitangira gusinya amasezerano n'ibindi bihugu bishaka kugira ibicuruzwa bigura mu Burusiya, ku buryo bishobora kwishyura mu Roubles y'u Burusiya, ama-Yuan y'u Bushinwa cyangwa Ama-Rupee y'u Buhinde.

Kuri ubu u Bushinwa buri mu biganiro n'ibihugu bitandukanye birimo na Arabie Saoudite, ku buryo ibikomoka kuri peteroli by'u Burusiya byajya byishyurwa no mu ma-Yuan aho kuba amadolari.

Ibi bihugu bitanu byihariye ubukungu bungana na 30% by'uburi ku Isi yose, ndetse mu 2050 biteganyijwe ko ubukungu bwabyo buzaba bugize 50 % y'ubukungu bwose Isi izaba ifite.

The post AMERIKA YEMEYE KO IDORARI RYAYO RIGEZE AHARINDIMUKA appeared first on FLASH RADIO&TV.



Source : https://flash.rw/2023/06/15/amerika-yemeye-ko-idorari-ryayo-rigeze-aharindimuka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amerika-yemeye-ko-idorari-ryayo-rigeze-aharindimuka

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)