André Onana agiye kuguranwa abakinnyi 3 barimo Kalidou Koulibaly - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Chelsea na Inter Milan bakomeje ibiganiro bishingiye ku bakinnyi bagera kuri 3 ,André Onana umuzamu wa Inter, Romelu Lukaku intizanyo ya Chelsea ikiri Muri inter Milan , Kalidou Koulibaly umukinnyi ukina nka myugariro wo mu mutima w'ubwugarizi wa Chelsea ndetse Inter Milan ivuga ko nibishoboka hazaganirwa no kuri Chalobah niba yakerekeza Muri inter Milan.

Nkuko ibitangazamaku byo ku mugabane w'iburayi bikomeje kubitangaza biravuga ko Ikipe ya Chelsea ishaka cyane umuzamu w'umunya Cameroon André Onana ukinira Ikipe ya Inter Milan iy'ikipe ya Inter Milan nayo ivuga ko ishaka umukinnyi w'umunya Senegal Kalidou Koulibaly ukina mu mutima w'ubwugarizi.

Gusa hakiyongeraho ko na rutahizamu w'umubirigi Romelu Lukaku aguma muri Inter Milan cyane ko ayirimo nkintizanyo ya Chelsea nubundi bikaba binavungwa ko mugihe ibiganoro byaba bigenze neza hakiyongeraho na Chalobah Byose bigakorwa muriyi mpeshyi.



Source : https://yegob.rw/andre-onana-agiye-kuguranwa-abakinnyi-3-barimo-kalidou-koulibaly/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)