Mu gihe ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru mu Rwanda ryatangaje ko umwaka w'imikino wa 2023-24 uzatangira muri Kamena, amakipe yageze ku isoko aho buri kipe irimo kugura abo ibona bazayifasha.
Amakipe asa n'arimo gukora ibintu byayo bucece aho ategereje igihe nyacyo cyo kuzatangaza abakinnyi baguze ariko hakaba hari n'arimo gukorera inyuma y'amarido.
Kuri ubu inkuru igezweho ni uko Ndayishimiye Thierry watandukanye na Kiyovu Sports wari witezwe muri Police FC, amakuru avuga ko uyu mukinnyi ashobora kuyitera umugongo akerekeza muri APR FC.
Bivugwa ko uyu mukinnyi ukina mu mutima w'ubwugarizi wazamukiye mu ikipe ya Marines FC yavuyemo ajya muri Kiyovu Sports yari amazemo imyaka 2, yatangiye kuganirizwa n'ubuyobozi bwa APR FC.
APR FC yaje kwikanga nyuma y'uko mu mpera z'umwaka w'imikino wa 2022-23 ubwo abakinnyi babiri bari bubakiyeho mu bwugarizi, Buregeya Prince na Niyigena Clement baje guhura n'ikibazo cy'imvune bituma bagorwa cyane, batekereje gushaka undi mukinnyi uri ku rwego nk'urwabo ubundi bagahanganira umwanya n'aba bakinnyi bahasanzwe.
Bivugwa ko yahise itekereza ku mukinnyi Ndayishimite Thierry wari usoje amasezerano muri Kiyovu Sports bakaba baratangiye kumwegera ngo abe yayerekezamo.
Thierry wari mu biganiro na Police FC, ashobora kwisanga muri APR FC ndetse akaba yajyana na Mugisha Didier na we wakiniraga Police FC.
Ku rundi ruhande ariko na none, Police FC nayo bivugwa ko yamaze gusinyisha Mugenzi Bienvenue na we uheruka gushimirwa na Kiyovu Sports, akaba agomba kuyikinira umwaka utaha w'imikino.