APR FC vs Rayon Sports: 11 bashobora kubanzamo, APR FC yatakaje undi myugariro #rwanda #RwOT

webrwanda
0

APR FC na Rayon Sports ziracakirana ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro uyu munsi, aho mbere y'uyu mukino byamenyekanye ko Nshimiyimana Yunusu wa APR FC ashobora kutawukina kubera imvune.

Ni umukino uri bubere kuri Stade Mpuzamahanga ya Huye kuri uyu wa Gatandatu tariki 3 Kamena 2023 ku isaha ya saa cyenda.

Ni umukino ugiye kuba Rayon Sports ivugwamo ibibazo by'imishahara aho n'abakinnyi bari banze kugenda, bagenda mu bice bice ariko bose birangira bagiye ndetse amakuru akavuga ko bameze neza biteguye guhangana na APR FC.

Ku ruhande rwa APR FC nyuma y'imvune yibasiye ubwugarizi bw'iyi kipe, amakuru avuga ko na Nshimiyimana Yunusu wari umaze igihe agenderwaho mu bwugarizi yagize ikibazo cy'imvune atari bubineke kuri uyu mukino.

Gusa andi makuru meza ku bakunzi ba APR FC ni uko Buregeya Prince ameze neza ndetse amakuru akavuga ko iki cyumweru cyose yakoze imyitozo nta nkomyi, ashobora kuza kugaruka mu mwanya we.

Aya makipe yombi yaherukaga guhurira ku mukino wa nyuma w'igikombe cy'Amahoro 2016 ubwo Rayon Sports yatsindaga APR FC1-0 cya Ismaila Diarra.

Rayon Sports kandi ikaba ari bwo iheruka kwegukana igikombe cy'Amahoro ni mu gihe APR FC igiheruka muri 2018 ubwo yatsindaga ku mukino wa nyuma Espoir FC. Bivuze ko aya makipe akumbuye igikombe cy'Amahoro.

11 buri ruhande rushobora kubanzamo

APR FC: Ishimwe Pierre, Omborenga Fitina, Ishimwe Christian, Ndayishimiye Dieudonne, Buregeya Prince, Mugisha Bonheur, Ruboneka Bosco, Kwitonda Alain Bacca, Mugisha Gilbert, Bizimana Yannick na Nshuti Innocent.

Rayon Sports: Hakizimana Adolphe, Ganijuru Elie, Mucyo Junior Didier, Rwatubyaye Abdul, Ndizeye Samuel, Ngendahimana Eric, Osalue Raphael, Onana Leandre Essomba, Heritier Luvumbu Nzinga, Ojera Joackiam na Musa Esenu

Bivugwa ko Yunusu yagize imvune atari bukine uyu mukino



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/apr-fc-vs-rayon-sports-11-bashobora-kubanzamo-apr-fc-yatakaje-undi-myugariro

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)