Ashobora kurekurwa vuba: Menya impamvu nyamukuru ihora ituma urubanza rwa Titi Brown rusubikwa ndetse n'ikibyihishe inyuma - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umubyinnyi Ishimwe Thierry wamamaye ku izina rya Titi Brown amaze igihe kigera ku mwaka umwe n'amezi atandatu afunzwe azira gusambanya umwana utaruzuza imyaka y'ubukure.

Titi Brown urubanza rwe rumaza gusubikwa inshuro zigera kuri eshanu zose gusa impamvu nyamukuru ibitera ntayindi n'uko hategerejwe ibisubizo by'ibizamini byafashwe muri 'Rwanda Forensic Laboratory' ngo barebe niba koko DNA ze zihuye neza n'ibyakuwe mu nda y'umukobwa bivugwa ko yateye inda nyuma ikaza gukurwamo.

Hari amakuru ari kuvugwa kandi meza cyane ku bakunzi b'uyu musore avuga ko ibizamini byafashwe byasanze Ishimwe Thierry ari we Titi Brown byagaragaje ko utunyangingo twe ari two DNA ntaho duhuriye n'ibyakuwe mu nda yuyu mukobwa bivugwa ko yatewe inda na Titi Brown.

Ibi bizamini bishobora gufasha ku buryo bukomeye uyu musore kuba yakurwa mu buroko amazemo igihe cy'umwaka urengaho amezi atandatu yose akurikiranyweho icyaha cyo gutera inda umwana utaruzuza imyaka y'ubukure.

Uyu musore biteganyijwe ko azasubira imbere y'ubutabera tariki 20 Nyakanga 2023 ndetse hari amakuru avuga ko bishobora kugenda neza uyu musore akarekurwa mbese akaba yataha.



Source : https://yegob.rw/menya-impamvu-nyamukuru-ihora-ituma-urubanza-rwa-titi-brown-rusubikwa-ndetse-nikibyihishe-inyuma/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)