Atangira kukubwira ibye! Mukobwa, dore ibintu 5 bizakwereka umuhungu watangiye kugukunda uko atangira kukwitwaraho - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyo umuhungu ahuye n'umukobwa akumva aramukunze, atangira gukora uko ashoboye kose kugira ngo amwigarurire.

Umuhungu akoresha amayeri yose ashoboka agahinga kugeza ubwo yegukanye umutima w'uwo mukobwa yakunze.

Dore ibintu 5 bizakwereka ko umuhungu yatangiye gukunda 

1. Atangira kumwiyegereza

Iyo umuhungu yakunze umukobwa, akaba ashaka gutangira urugendo rwo kumugira umukunzi we 'girl friend', atangira kumwiyegereza.

Urugero nko kumwaka nimero ya telephone, akazajya amuhamagara ndetse akanamwandikira SMS.

2. Agerageza kumunezeza

Umuhungu watangiye gukunda umukobwa, ikizamukubwira, akora uko ashoboye kose akamenya itariki y'amavuko y'uwo mukobwa ndetse n'igihe iyo tariki yageze akamuzanira impano, atangira kumubaza ibyo kurya akunda, imyambaro akunda ndetse n'imico y'umusore akunda.

3. Agerageza ku kwemeza

Igihe muri kuganira, ukumvisha ukuntu ashoboye, akakwereka ibyo yagezeho ku buryo wumva ko yazakwitaho.

4. Atangira kukubwira ibye

Umusore wakunze umukobwa, igihe bari kuganira mu kiganiro cyanyu azanamo ibyerekeye ku buzima bwe, akakubwira ibyo mu muryango we kandi akavuga ibyiza gusa, kabone nubwo waba utabimubajije.

5. Ashakisha amakuru niba hari umusore mukundana cyangwa uwo mwatandukanye 'Ex'

Umusore wakunze, atangira gushaka amakuru niba uwo mukobwa hari umuhungu bagikundana, cyangwase niba hari umu Ex akamenya icyo mwapfuye.

 



Source : https://yegob.rw/atangira-kukubwira-ibye-mukobwa-dore-ibintu-5-bizakwereka-umuhungu-watangiye-kugukunda-uko-atangira-kukwitwaraho/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)