Bahati uheruka kubatizwa agiye kurushinga n'Umudiyasipora - Umuryango.rw #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi akakira Yesu nk'umwami n'umukiza Bahati wamenyekanye mu itsinda rya Just Family yateguje ubukwe bwe n'umukunzi we witwa Unyuzimfura Cecile, usanzwe utuye hanze y'u Rwanda.

Ubukwe bwabo buteganyijwe ku wa 27 Nyakanga 2023 na Tariki 5 Kanama 2023 nk'uko integuza zabwo zibigaragaza.

Gusaba no gukwa bizabera ahitwa Prime Garden i Gikondo ku wa 27 Nyakanga 2023.
Gusezerana imbere y'Imana ni ku wa 5 Kanama 2023 mu busitani bwa St Paul ari naho hazakirirwa abatumiwe muri ibi birori.

Mu gushaka amakuru, umwe mu nshuti za hafi z'uyu muhanzi yavuze ko agiye gukora ubukwe n'umukobwa uba muri Canada.

Amakuru avuga ko bombi bamaze igihe bamenyanye ndetse mu minsi yashize bahuriye hanze y'u Rwanda, ari nabwo bemeranyije ibyo kubana, Bahati akamwambika impeta.

Ku rundi ruhande amakuru avuga ko nyuma y'ubukwe, Bahati azahita atangira gushaka ibyangombwa byo kwimukira muri Canada aho umugore bagiye kurushinga asanzwe atuye.

Si Bahati gusa uzaba wimukiye hanze y'u Rwanda mu bo babanye mu itsinda rya Just Family kuko Kim Kizito asigaye atuye i Burayi, Jimmy na Chris baherutse kwimukira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu gihe Croidja atuye muri Afurika y'Epfo.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/bahati-uheruka-kubatizwa-agiye-kurushinga-n-umudiyasipora

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)