Bamuhaye amafaranga! Israel Mbonyi yanditse a... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu munyamuziki wakunzwe mu ndirimbo zirimo nka 'Hari ubuzima' yataramiye ibihumbi by'abantu mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 11 Kamena 2023, mu gitaramo cyabereye Birmingham Palace mu gihugu cy'u Bubiligi.

Israel Mbonyi aherutse kubwira InyaRwanda ko ku Mugabane w'u Burayi amaze kuhakorera ibitaramo binyuranye ku buryo ahafata nko mu rugo.

Icyo gihe yavugaga ko yiteguye kuhakorera ibitaramo bikomeye, kandi ashingiye ku bumenyi amaze kugira ashobora gutaramira abantu mu gihe cy'amasaha atatu.

Yavuze ko muri iki gihe afite icyifuzo cy'uko ibihangano bakora we na bagenzi be, bikwiye komora imitima ya benshi, kandi bigafasha abantu mu ngeri zinyuranye.

Ati 'Mfite icyifuzo muri ibi bihe kivuga ngo kuririmba gusa, tugasohora indirimbo ntibihagije, reka tubone Imana ikora mu byo turi kuririmba. Ni abantu baza kumva ubutumwa, umuntu arwaye, waririmba igakora ku buzima bwe, niba ababaye agatahana umunezero, niba atishimye agataha y'ishimwe, niba hari ikintu afite kitagenda, kubera ko yumvise indirimbo zigakora ku bugingo bwe agahinduka.'i Burayi hamaze kuba nko mu rugo, kandi ko hari abanyarwanda n'abandi banyamahanga baramya Imana byuzuye.

Iki gitaramo yagikoze nyuma y'uko yari amaze iminsi mu myitozo  hamwe na bamwe mu baririmbyi babarizwa muri iki gihugu bamufashije mu bijyanye no kunoza imiririmbire.

Yagikoze kandi nyuma y'umunsi umwe atangaje ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashize ibizwi nka 'Sold Out'.

Icyo gihe, yanditse kuri konti ye ya Instagram, ashima abatuye Umujyi wa Brussels, avuga ko 'iri joro riraza kuba iry'amateka'.

Uyu muhanzi ari kwitegura kujya gutaramira mu bihugu birimo u Bufaransa, Denmark n'ahandi.

Mu gitaramo yakoreye muri Bubiligi, yaririmbye yita cyane ku ndirimbo ze zakunzwe kuva kuri album ya mbere kugeza kuri album ya Gatanu aherutse gusohora yise 'Nk'Umusirikare' iriho indirimbo 10 yafatiye amashusho mu gitaramo aherutse gukorera  mu Intare Conference Arena.

Muri iki gitaramo kandi, bamwe mu bacyitabiriye bagiye banyurwa n'uburyo yabaririmbiye maze bamupfumbatisha amafaranga, hari uwamuhaye ama-Euro 50.


Bahembutse! Israel Mbonyi yongeye gukora ku mitima y'abakunzi be batuye mu Bubiligi

Israel Mbonyi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe kuri album eshanu aherutse ushyira hanze 

Abacuranzi bafashije Israel Mbonyi kuruhimbi ubwo yataramiraga abakunzi be mu Bubiligi 

Israel Mbonyi yari yatangaje ko amatike yo kwinjira muri iki gitaramo yashize

 

Abanyarwanda n'abandi batuye i Brussels bashyigikiye Israel muri iki gitaramo



KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'NK'UMUSIRIKARE' YA ISRAEL MBONYI

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/130438/bamuhaye-amafaranga-israel-mbonyi-yanditse-amateka-mu-bubiligi-imbere-yibihumbi-yataramiye-130438.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)