Bamujyanye yambaye ibirenge! Umuhanzi wari umaze kumenyekana bamutaye muri yombi maze bamujyana yambaye ibirenge - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhanzi wari umaze kumenyekana bamutaye muri yombi maze bamujyana yambaye ibirenge.

Umuhanzi wo muri Uganda Deus Nduggwa wamamaye nka Grenada, yatawe muri yombi mu ijoro rya tariki 1 Kanama 2023 nyuma yo guteza akavuyo yanga ko inzego z'umutekano zimusaka.

Mu mashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga muri Uganda benshi bibazaga icyabaye kuri uyu muhanzi wagaragaye yahindanyijwe bikomeye amaboko ye azirikiye inyuma.

Umwe mu bari hafi y'aho ayo mashusho yafatiwe, yatangarije ibitangazamakuru byo muri Uganda ko Grenada yatawe muri yombi ubwo yashakaga kwinjira muri imwe mu nyubako ziri mu Gace ka Seguku.

Ubwo uyu muhanzi yari agiye kwinjira muri iyo nyubako yanze ko abashinzwe umutekano bamusaka atangira guterana na bo amagambo ababwira ko agomba kwakirwa nk'icyamamare.



Source : https://yegob.rw/bamujyanye-yambaye-ibirenge-umuhanzi-wari-umaze-kumenyekana-bamutaye-muri-yombi-maze-bamujyana-yambaye-ibirenge/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)