Bamukubise baramunoza hafi kumumaramo umwuka: Igisambo cyafashwe cyibye insinga z'amashanyarazi cyakubiswe nk'izakabwana(AMAFOTO)
Umuntu ukekwaho kuba umujura uzwi cyane yafashwe azira kwiba insinga z'amashanyarazi mu gace ka Gesse k, muri Leta ya KEBB ho mu gihugu cya Nigeria.
Ku wa mbere, tariki ya 19 Kamena 2023, nibwo cyibye izi nsinga z'amashanyarazi mu isoko rishya ryari ryubatswe mu kwezi gushize.
Nyuma y'uko nyiri kwiba izi nsinga yafashwe yakubiswe agirwa intere ndetse bamuboha amaguru n'amaboko.
Mu busanzwe iki gihugu cya Nigeria kiri mu bihugu bizwiho kugira ibisambo byinshi ndetse hakaba harangwayo n'ubwicanyi bwindengakamere dore ko ho banashimuta.