Bapfuye miliyoni! Ikihishe inyuma yo kutumvikana kwa Cyusa Ibrahim na Muzehe Makanyaga Abdul byahise bituma Cyusa avanwa ku rutonde - YEGOB #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikihishe inyuma yo kutumvikana kwa Cyusa Ibrahim na Muzehe Makanyaga Abdul byahise bituma Cyusa avanwa ku rutonde.

Hashize amasaha make Cyusa Ibrahim atangaje ko atakiririmbye mu gitaramo cya Makanyaga Abdul uzaba yizihiza imyaka 50 amaze mu muziki, nyuma yo kutumvikana n'abagiteguye.

Impamvu nyamukuru ni uko hari amafaranga Cyusa yasabaga ko bamwishyura ariko ntibayamuha.

Amakuru YEGOB.RW yamenye ni uko Cyusa yashyizwe ku rutonde rw'abahanzi bari kuririmba muri icyo gitaramo, atabimenyeshejwe.

Cyusa yasohotse ku mpapuro zamamaza igitaramo atabibwiwe aho yahise abaca miliyoni imwe kugira ngo azaririmbe.

Yabatse kandi ibihumbi 500 mbere y'uko ajya kuririmba gusa Makanyaga we yamubwiye ko nta mafaranga ahari ahubwo ari ukuza kumushyigikira, aho Cyusa yahise amuhakanira.



Source : https://yegob.rw/bapfuye-miliyoni-ikihishe-inyuma-yo-kutumvikana-kwa-cyusa-ibrahim-na-muzehe-makanyaga-abdul-byahise-bituma-cyusa-avanwa-ku-rutonde/

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)