Rutahizamu, Imanizabayo Florence wa Rayon Sports WFC ari mu bakinnyi FERWAFA yahamagaye bagomba kwitegura imikino ibiri yo gushaka itike y'imikino Olempike, izahuza u Rwanda na Uganda Ku ya 12 na 18 Nyakanga 2023.
Biteganyijwe ko bazatangira umwiherero tariki 28 Kamena 2023. Bahamagawe, mu gihe abanyarwanda batari bake bakunda umupira w'amaguru bari mu kababaro batewe na Mozambique yatsindiye Amavubi i Huye.