Basangiye inkware ubwo Maurix Baru yamurikaga... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Muri iki gitaramo, Maurix yaririmbye acurangirwa ibicurangisho by'abahanga nka Violin ndetse na Cello, ubundi bitamenyerewe mu Rwanda.

Kwitabira iki gitaramo cyabaye mu ijoro ryo ku wa Gatandatu tariki 24 Kamena 2023, byasabaga kuba warahawe ubutumire.

Maurix yabwiye InyaRwanda ko bahisemo gutanga ubutumire ku bitabiriye iki gitaramo, bitewe nuko bari bafite umubare w'abantu batagomba kurenza.

Ati 'Twakoresheje gutumira kubera ko twari dufite umubare ntarengwa w'abagombaga kwitabira igitaramo bitewe nuko aho cyateganyirijwe kubera bakira abantu bake kandi kubera hari abashyitsi bakuru n'abaterankunga hari hakenewe gutanga 'invitation' hato hatabaho umuvundo.'

Yakoze iki gitaramo mu ijwi ryiza n'imicurangire ya gihanga, indirimbo zose zanditse ku manota ya muzika, abantu baranezerwa bigera n'aho bahaguruka basanga Maurix ku rubyiniro barabyina.

Ni igitaramo kitabiriwe n'abarimo Umuyobozi w'ishami rishinzwe kubungabunga za Pariki muri RDB, Ngoga Telesphore, Umuyobozi muri Komisiyo y'Igihugu ya Unesco n'abandi.

Barishimye cyane umwihariko n'ubuhanga byumvikana muri muzika Afro-Opera ya Maurix ndetse bamushishikariza gukora ibitaramo byinshi bigera ku banyarwanda benshi no mumahanga.

Bimwe mu bihe by'ingenzi byaranze iki gitaramo, harimo kuba abatumirwa barakirijwe inyama y'inkware-Benshi bwari ubwa mbere bayiriye.

Ikindi ni uko ubwo Maurix yajyaga kuririmba indirimbo ye yise 'Igitenge' yitegura gushyira hanze, abatumirwa bahawe 'noeud' ikoze mu gitenge bambara mu ijosi.

Nezha Axelle w'imyaka 10 aririmba mu gitaramo cya Maurix Baru

Umubyinnyi Celine abyina Afro-Opera


Maurix Baru n'abacuranzi be ku rubyiniro mu ndirimbo 'Isi irabakeneye' mu njyana ya Afro-Opera


Kajuga Jérôme wari umusangiza w'amagambo muri iki gitaramo. Asanzwe ashinzwe Umuco muri Komisiyo y'Igihugu ya UNESCO


Abitabiriye banyuzwe n'ubuhanga bwa Maurix Baru, bamwe batangira gufata amafoto n'amashusho by'urwibutso


Ngoga akurikiye uburyohe bwa Afro-Opera mu ncurango ya gihanga yanditse mu manota


Umunyamideli wamenyekanye cyane mu Rwanda, Rupari Cynthia yateye inkunga Maurix Baru mu gukora iki gitaramo


Telesphore wari Umushyitsi Mukuru muri iki gitaramo yahawe impano y'igitenge


Iki gitaramo cyanatumiwemo abakundana 'Couples' mu rwego rwo kubumvisha iyi njyana igizwe n'ibicurangisho by'abahanga 

Abitabiriye buri wese yahawe 'noeud' y'igitenge mbere y'uko Maurix abasogongeza indirimbo ye nshya yise 'Igitenge' 

Muri iki gitaramo, Maurix yanatanze umusogongero w'indirimbo 'Dieu t'a béni le Rwanda'- Benshi basaba ko ayisumbiramo


Abitabiriye iki gitaramo basangiye inyama z'inkware [Abenshi bayizi nk'inkoko y'ishyamba]


Aka couples y'abakundana akunda iyi njyana yitabiriye igitaramo 

Ngoga Telesphore wari umutumirwa Mukuru muri iki gitaramo, yashimye uburyohe n'ubuhanga by'injyana Afro-Opera ndetse asaba Maurix gukora ibitaramo nk'ibi byinshi


Abitabiriye barishimye batangira no gufotora Maurix Baru


Basanze Maurix ku rubyiniro barabyina karahava


Byari bishyushye mu gitaramo cya Maurix Baru acuranga Afro-Opera


Intore Karinganire muri Afro-Opera na Maurix Baru

KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'DONNE-MOI TA MAIN'

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/131140/basangiye-inkware-ubwo-maurix-baru-yamurikaga-bwa-mbere-injyana-ya-afro-opera-amafoto-131140.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)